Uyu musore ngo yaje mu rugo rwa nyina wabo amubwira ko igihe kigeze kugira ngo amwereke uruhare rwa nyina ku mitungo y’iwabo kugira ngo ihabwe abana yasize.
Nibwo nyina wabo yamubwiye ko atari bubikore ari wenyine ahubwo bagomba kubishakira umunsi nk’umuryango icyo kibazo kigakemuka ariko umusore ntiyanyurwa.
Uyu musore ngo yahise ajya mu kabari kwiyahuza inzoga bigeze ku mugoroba aza azanye na mukuru we atangira gutonganya uwo nyina wabo ashaka no kumurwanya, nibwo uwo mugore yashatse guhunga umusore ahita amutema ku gitsi akoresheje umuhoro ahita agwa hasi, mukuru w’uyu musore nawe bari kumwe yahise avuza induru atabaza, haza abari ku irondo bihutira gutabara bamujyana kwa muganga bageze mu nzira ahira apfa.
Umuvugizi wa polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, IP Kagiyi Emanuel, akaba yasabye abaturage kujya birinda amakimbirane kuko ashobora kubashora mu bikorwa bibi.
Yagize” Turasaba abaturage ko mu gihe bafitanye ibibazo bajya begera ubuyobozi bukabafasha gukemura ibibazo hakiri kare mu rwego rwo kwirinda ko bafata imyanzuro igayitse ijyanye n’urugomo“.
Uyu musore akaba acumbikiwe na polisi ikorera muri aka Karere mu gihe iperereza rigikomeje.



















TANGA IGITEKEREZO