Abacuruzi batwara amakamyo bakoresha umupaka wa Gatuna mu karere ka Gicumbi, bari mu bibazo by’urusobe, nyuma yaho bamariye umunsi wose ku mupaka badakemurirwa ibibazo bijyanye no kwakira imisoro.
Bamwe mu batwara imodoka bavuga ko bimwe mu bicuruzwa byamaze gupfa. Tembo Télesphore waganiriye na IGIHE yadutangarije ko yageze ku mupaka wa Gatuna ku munsi w’ejo ahagana saa cyenda n’igice z’amanywa (3:30 pm) kugeza n’ubu akaba akiri ku mupaka.
Tembo Telesphore aganira na IGIHE muri iki gitondo yagize ati “Nageze aha saa cyenda n’igice z’igicamunsi, hari bagenzi banjye bageze hano ku munsi w’ejo saa munani, twese turacyari hano. Twakomeje gutakamba ngo twishyurire umusoro ku mpapuro dusanzwe twishyuriraho baranga, batubwira ko tugomba gutegereza, kubera ikibazo cya internet igakora. Ibi byose biraba mu gihe imodoka zamaze kugenzurwa ko nta bicuruzwa bitemewe dutwaye.”
Twagerageje kuvugana n’ubuyobozi bw’iyi Gasutamo kuri telefone, Musoni William ushinzwe ibikorwa ku mupaka wa Gatuna yadutangarije ko iki kibazo koko gihari ariko barimo gushaka uburyo cyacyemuk. Ati “ Iki kibazo ni byo koko cyabayeho, ariko turimo gushaka uburyo twagicyemura.”
Tubajije Musoni William niba abacuruzi batakoresha n’ubundi impapuro bari basanzwe bakoresha, nyuma internet yaboneka n’ibitari byakozwe bigakorwa, ati “ Nk’uko nabikubwiye ni byo turimo, ahubwo nka saa cyenda uze kumpamagara wumve niba iki kibazo koko kigihari.”
Umupaka wa Gatuna n’umwe mu mipaka ikoreshwa cyane mu Rwanda, bitewe ahanini ko uyu muhanda ari mugufi, kugira ngo ugere mu murwa mukuru w’u Rwanda Kigali, uturutse mu majyaruguru y’u Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO