00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gaz-methane na Nyiramugengeri: Imwe mu mishinga igenda biguruntege yari yitezweho byinshi

Yanditswe na

Jean Baptiste Nshimiyimana

Kuya 17 February 2016 saa 11:39
Yasuwe :

Imishinga yo kubyaza amashanyarazi Gaz-methane na Nyiramugengeri yari itegerejweho kuzamura byihuse ikigero cy’amashanyarazi mu Rwanda, ikanagira uruhare runini mu kwesa umuhigo w’igihugu wo kugeza amashanyarazi mu ngo 70% mu mwaka wa 2018, ariko igenda biguruntege ndetse imwe igaragaza intege nke mu gutanga ibyo yari yitezweho.

Muri gahunda y’imbaturabukungu ya kabiri (EDPRS II) harimo umuhigo wa Leta wo kugeza amashanyarazi ku ngo z’Abanyarwanda nibura 70% mu mwaka w’ingengo y’imri wa 2017/2018, n’amashanyarazi akaba atari munsi ya megawatt 563.

Mu mishinga itandukanye igamije kubyaza amashanyarazi umutungo kamere uboneka mu Rwanda, harimo uwa Gaz-methane yo mu kiyaga cya Kivu wagombaga kubyara megawatt 100.

Ibikorwa byo kubaka uruganda rucukura rukanatunganya Gaz-methane byatangiye mu 2008 bigomba kurangira nyuma y’imyaka itanu, rugatanga amashanyarazi mu 2013.

Gusa abagombaga kuwushyira mu bikorwa bagaragaje ko bahuye n’imbogamizi zituma amashanyarazi yari yitezwe ataboneka. Kuwa 26 Mata 2014, ubwo Donald Kaberuka wayoboraga BAD yasuraga uwo mushinga ari kumwe n’abayobozi ba Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (Mininfra), na bwo bemeje ko muri Nzeli 2014, umusaruro uzaba wamaze kuboneka.

Nubwo byari biteganyijwe kurangira mu 2013, ibikorwa biganisha ku musaruro w’umushinga wa KivuWatt byagezweho muri Gicurasi 2015, hoherezwa ikigega mu Kiyaga cya Kivu, ndetse muri Nzeli uwo mwaka hakorwa igerageza rya mbere rigamije kureba niba Gaz-Methane ikenewe ari yo ihaboneka.

Icyo kigega ngo cyagombaga kugezwa kuri km 13 uturutse ku nkombe aho cyubakiwe kuko ngo ari ho hari kuvomerwa gaz-methane, bikaba byari biteganyijwe ko muri Nyakanga 2015 ari bwo KivuWatt yagombaga gutangira gutanga umuriro w’amashanyarazi akomoka kuri iyo gaz.

Kuva muri Nzeli 2015, hatangijwe igerageza rya mbere rigomba gutanga megawatt 25, bakaba bagitegereje gushaka izindi 75 zizatangwa mu byiciro bitatu, nk’uko inyigo y’umushinga ibitegenya.

Impamvu nyamukuru y’idindira ry’icyo gikorwa ishobora kuba iterwa n’ibibazo bya tekiniki aho ibikorwaq byose ari igerageza nk’uko Jarmo Gummerus, uyobora sosiyete ContourGlobal mu Rwanda, ari na yo yubaka urugomero rwa Kivuwatt yabitatangaje muri Nzeli 2015.

Yagize ati “Nta handi hantu byubatse ku buryo umuntu yakubaka hano arebeyeho. Buri kintu cyose hano kiri gukorwa ku nshuro ya mbere, ni ukugerageza ibyo tumaze igihe twiga n’ibyo tutize.”

Umuyobozi Muruku w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ingufu- REG, Jean Bosco Mugiraneza, yavuze ko icyiciro cya kabiri kitaratangira kuganirwaho,ariko ko biteguye kuganira n’abari gukora uwo mushinga ibikorwa bikarangira neza.

Uruganda rwa Gaz Methane rwubatse mu kiyaga cya Kivu

Umushinga wa Gishoma wizwe nabi….

Mu bikorwa byagombaga kubyara ingufu mu buryo bwihuse harimo n’uruganda rubyaza amashanyarazi nyiramugengeri mu Karere ka Rusizi. Umushinga watangijwe mu mpera za 2011, ugomba gutanga megawatt 15 bitarenze ukwezi kwa Gashyantare 2015.

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ingufu REG, cyakunze gutangaza ko uwo mushinga wadindijwe no kuba ahari kubakwa uruganda barasanze nta nyiramugengeri ihagije ihari.

Umuyobozi Mukuru wa REG, Jean Bosco Mugiraneza, yizeza ko mu mpera z’uyu mwaka, Abanyarwanda bazatangira gukoresha amashanyarazi ava kuri nyiramugengeri ivugwa mu mushinga wa Gishoma.

Aganira na IGIHE, Mugiraneza yagize, ati “Mbere y’uko uyu mwaka urangira, uyu mushinga uzaba waratangiye gutanga amashanyarazi.”

Uretse umushinga wa Gishoma, hatangijwe indi izabyaza amashanyarazi angana na megawatt 100 nyiramugengeri yo mu Karere ka Bugesera, n’iyo mu Karere ka Gisagara izatanga megawatt 80, ariko kugeza ubu, nta mashanyarazi akomoka kuri nyiramugengeri yari yatangira gukoreshwa mu gihugu.

Mugiraneza yemeje ko hakenewe imbaraga nyinshi ngo umuhigo u Rwanda rwihaye wo kugera kuri megawatt 563 mu 2018 ugerweho, ariko agahamya ko imwe mu mishinga yatangijwe yizwe neza kandi ikaba iri gushyirwa mu bikorwa n’abikorera, bityo ko bitagomba gutinda.

Biteganyijwe ko iyo mishinga izunganirwa n’ibikorwa binyuranye birimo kugura megawatt 400 z’amashanyarazi muri Ethiopia na megawatt 30 muri Kenya, ndetse no gukomeza gushora imari mu kubyaza umusaruro ingufu z’imirasire y’izuba.

Kuri ubu, u Rwanda rufite amashanyarazi angana na megawatt 186, ayo REG ivuga ko ahagije igereranyije n’abayakeneye, ariko intego ikaba ari kugira megawatt 563 mu mwaka wa 2018.

Ubwato bwifashishwa mu gucukura Gaz Methane bwoherejwe mu kiyaga cya Kivu

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages