00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gazi metane na Karuboni yo mu Kivu zititaweho zishobora guturikana u Rwanda na Congo

Yanditswe na

Dusabemungu Ange de la Victoire

Kuya 27 May 2014 saa 11:37
Yasuwe :

Haravugwa impungenge ko umwuka wa gazi metane (Methane-CH4) n’uwa karubone (Carbon-CO2) biri mu Kiyaga cya Kivu bishobora guteza impanuka haramutse nta gikozwe ngo harebwe uburyo byakwifashishwa bikabyazwa inyungu kandi na bwo bigasaba gukoranwa ubwitonzi n’ubushobozi buhambaye.
Hagati aho u Rwanda rwatangiye gukora ibishoboka ngo iyo myuka iherereye munsi y’Ikiyaga cya Kivu ibyazwe amashanyarazi agomba kwiyongera ku ngufu zikoreshwa mu gihugu.
AFP ivuga ko km2 2. 370 z’Ikiyaga cya Kivu (…)

Haravugwa impungenge ko umwuka wa gazi metane (Methane-CH4) n’uwa karubone (Carbon-CO2) biri mu Kiyaga cya Kivu bishobora guteza impanuka haramutse nta gikozwe ngo harebwe uburyo byakwifashishwa bikabyazwa inyungu kandi na bwo bigasaba gukoranwa ubwitonzi n’ubushobozi buhambaye.

Hagati aho u Rwanda rwatangiye gukora ibishoboka ngo iyo myuka iherereye munsi y’Ikiyaga cya Kivu ibyazwe amashanyarazi agomba kwiyongera ku ngufu zikoreshwa mu gihugu.

AFP ivuga ko km2 2. 370 z’Ikiyaga cya Kivu zaba zibarizwamo hafi km3 60 za Gazi metane ndetse na km3 300 z’umwuka wa karubone.

Igishushanyo kigaragaza imyuka iri mu Kivu n'aho ibirunga biherereye

Matthieu Yalire, Umushakashatsi mu by’ibirunga n’iruka ryabyo avuga ko iriya myuka iri mu Kivu ishobora guturika ikanahitana ubuzima bw’abantu.

Asobanura ko Ikiyaga cya Kivu ari ikiyaga cyateza ibibazo kuko irimo imyuka ya CO2 ihagije ndetse na gazi metane ishobora gutuma habaho imitingito yateza iruka ry’icyo kiyaga. Akavuga ko hazamuka amazi yuzuye umwuka urimo uburozi wahita uhitana ubuzima bw’abantu batari bake.

Ibimenyetso bigaragara mu Kiyaga cya Kivu byigeze kuba ku biyaga bya Nyos na Monoun muri Cameroun, bityo i Kivu kikaba kiri mu biyaga bitatu birimo imyuka myinshi iremereye.

U Rwanda rwatangije gahunda yo gucukura gazi metani mu Kivu

Mu 1986, umwuka wa CO2 waturikiye mu Kiyaga cya Nyos wahitanye abaturage barenga 1,700 bari bagikikije kubera kuwuhumeka. Mbere y’aho mu myaka ibiri, ibindi bisa na byo byahitanye 37 bari batuye ku nkengero z’Ikiyaga cya Momoun.

Jeune Afrique ivuga ko umwuka uri mu Kiyaga cya Kivu ushobora guhitana ubuzima bw’abantu bagera kuri miliyoni 2 batuye ku gice cy’u Rwanda n’abatuye ku gice cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ibi kandi byiyongeraho n’akarusho ko kubona Gaz Methane yegeranye n’ikirunga cya Nyiragongo kigikora ku buryo biramutse bibaye ibyangirika byaba byinshi kurenza uko abantu babyiyumvisha.

Mu 2002, iruka rya Nyiragongo ryatumye hakekwa ko ryaba ryatumye igice cy’umwuka wo mu Kivu wigira hejuru ariko ngo ikigaragara ubu ni uko icyo kiyaga kimeze neza ariko hakibazwa uko gutekana kwacyo kuzageza ryari.

Matthieu Yalire avuga ko iyo Gaz méthane ikwiye gukurwamo mu rwego rwo gutekanya i Kivu.

Kuri Martin Schmid, Umushakashatsi mu by’amazi mu kigo cy’Abasuwisi (Eawag), avuga ko "Ari ngombwa gukura uwo mwuka mu mazi, byibuze mu gihe kirambye kuko turamutse tuyiretse ikagumamo igihe kirekire yazateza iruka riteye ubwoba ryangiza byinshi”.

Abana bari kuroba mu Kiyaga cya Kivu

Hagati aho iyo Gaz yo mu Kivu ngo ni yo yonyine ku isi ishobora gukurwa mu Kiyaga igakoreshwa mu Bucuruzi.

Mu Karere ka Karongi, isosiyete y’Abanyamerika, ContourGlobal, yarangije imyiteguro yo gutunganya iyo myuka ikabyazwa ingufu z’Amashanyarazi.

Abakozi bakora ijoro n’umunsi ku buryo mu mpera za 2014 iyo Gaz izaba yaratangiye kubyazwa umusaruro.

Gukwirakwiza amashanyarazi biri muri gahunda ya Leta y’u Rwanda y’aho byibuze mu 2017, Abanyarwanda bagera kuri 70% bagomba kuba bafite ingufu z’amashanyarazi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages