Umuyobozi wungirije w’Itorero ry’Igihugu, Général Major Bayingana Emmanuel yabivugiye muri UNILAK kuri uyu wa Gatanu, mu muhango wo gusoza itorero ry’abanyeshuri bashya batangiye mu mwaka w’amashuri wa 2018-2019.
Bimaze kuba umuco w’iyi Kaminuza ko abanyeshuri batangiye umwaka wa mbere bamara icyumweru batozwa indangagaciro na kirazira bikwiriye umunyarwanda.
Mu kiganiro umuyobozi wungirije w’Itorero ry’igihugu, Général Major Bayingana Emmanuel yahaye Intore za UNILAK, yazikanguriye ko imihigo yazo yajya yibanda ku bikorwa bifitanye isano n’ibyo biga mu ishuri.
Yabashimiye uko bitangira ibikorwa bitandukanye nko gufasha abatishoboye babakira inzu, kubishyurira ubwisungane mu kwivuza n’ibindi, ariko ngo hari akarusho igihugu kibifuzaho.
Yabasabye kongera ubumenyi bakavumbura, ku buryo imihigo yabo yaba ko nyuma y’umwaka baba bafite ibyo bagezeho bamurikira igihugu.
Ati “Njye nibwo nakwishima kurutaho, gufasha abaturage mu bikorwa by’ubugiraneza ni byiza ariko hari abandi babikora, mwe muri aha ngaha nimugire ibikorwa bifatika bikomeye. Imihigo njye ni uko nyibona, mugakora ubushakashatsi mu baturage, mugasubizayo ibyabuvuyemo kandi icyerekezo cy’igihugu ni uko kimeze.”
Umuyobozi mukuru wungirije wa UNILAK, Dr Ngamije Jean yabijeje inkunga ishoboka yose aho izaba ikenewe mu byiciro bitandukanye, bijyanye n’inshingano abanyeshuri bafite.
Yagize ati “Ubushobozi bwo burahari banagitangira bagira ingengo y’imari bakoresha, ariko n’ubundi bufasha bundi bushoboka turabutanga, kuko biri mu nyungu yacu, iyo ubuyobozi bw’abanyeshuri bukora neza natwe turoroherwa cyane.”
Uyu muhango wo kwinjiza intore mu zindi wahuriranye no kwakira indahiro z’abayobozi bashya b’umuryango w’abanyeshuri ba UNILAK Ishami rya Kigali, aho hanabayeho ihererekanya bubasha ku baherutse gutorwa n’abacyuye igihe.



















TANGA IGITEKEREZO