Icyo kiganiro cyabaye kuri uyu wa kane tariki ya 30 Mata 2015 ku cyicaro gikuru cy’Ingabo ku Kimuhurura.
Gen Dallaire yabasobanuriye Umuryango yashinze ‘The Romeo Dallaire Child Soldiers Initiative’ ugamije gukumira no kurwanya iyinjizwa ry’ abana mu gisirikare.
Gen Dallaire yaganiriye kandi n’abandi bayobozi bakuru ba RDF aho yabasangije ku bunararibonye mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.
Mu ruzinduko rwe mu Rwanda, Gen Romeo Dallaire tariki 28 Mata 2015 yigishije aba ofisiye bo mu bihugu byo mu karere ka Afurika y’Uburasizuba bari mu Ishuri rikuru ry’Ingabo z’u Rwanda mu karere ka Musanze.
Yanasuye kandi Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali aho yunamiye inzirakarengane zirushyinguyemo zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.



















TANGA IGITEKEREZO