Ibi yabivuze kuri uyu wa gatandatu tariki 17 Gicurasi, mu gusoza ibiganiro byamaze iminsi itatu bihuje abasirikare bakuru barangiza amasomo mu Ishuri rikuru rya gisirikare, impuguke n’abashakashatsi hamwe n’abayobozi bakuru bo mu gihugu, byaberaga mu ishuri rikuru rya gisirikare i Nyakinama mu Karere ka Musanze.
Minisitiri Kabarebe yibukije ko amakimbirane n’ ibibazo by’ umutekano bikomeje kwibasira ibihugu bigize ihembe rya Afurika n’Afurika y’Iburasizuba bigira ingaruka no ku bihugu bituranye.
Yagize ati “Ibibazo byinshi bigira ingaruka zirenga imipaka y’ ibihugu, ibi bikaba bitwibutsa ko dufite inshingano duhuriyeho yo kugarura amahoro kuri uyu mugabane.”
Minisitiri Kabarebe yatanze urugero ku Burundi bugaragaramo umutekano muke ariko ingaruka zikagera no ku Banyarwanda.
Yakomeje agira ati “Kwinjira mu kivunge kw’impunzi z’Abarundi mu Rwanda ni urugero rw’uko ibibazo by’umutekano muke ari ndengamipaka. Bidusaba kongerera imbaraga inzego z’umutekano zihuriweho n’ingabo z’akarere.”
Umwe mu banyeshuri ukomoka muri Uganda, Maj Israel Kaheru Bagenda yavuze ko bungukiye byinshi muri ibyo biganiro bakanagura imyumvire ku buryo bizeye ko bizabagira abayobozi beza mu gisirikare mu minsi iri imbere.
Muri ibi biganiro ngarukamwaka bibera mu Ishuri rikuru rya Gisirikare abanyeshuri barangiza bicarana n’abashakashatsi ndetse n’inzobere mu bya Politiki bakaganira ku bijyanye n’umutekano w’akarere.
Ubwo yatangizaga iyi nama kuwa kane tariki ya 14 Gicurasi 2015, Umugaba w’ ingabo z’ u Rwanda Gen. Patrick Nyamvumba yasabye ko habaho ubufatanye hagati y’ibihugu mu kurwanya imitwe y’iterabwoba nka FDLR na Al Shabab ibangamiye umutekano w’Akarere.



















TANGA IGITEKEREZO