00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gen. Kabarebe asanga ubufatanye bw’ ibihugu aribwo buzagarura umutekano mu karere

Yanditswe na

Rabbi Malo Umucunguzi

Kuya 17 May 2015 saa 05:28
Yasuwe :

Minisitiri w’ingabo w’ u Rwanda, Gen. James Kabarebe yavuze ko imvururu za Politiki mu karere zitagira ingaruka ku gihugu zibayemo gusa, asaba ko habaho ubufatanye mu guhangana n’ ibi bibazo ngo Afurika ibone amahoro.

Ibi yabivuze kuri uyu wa gatandatu tariki 17 Gicurasi, mu gusoza ibiganiro byamaze iminsi itatu bihuje abasirikare bakuru barangiza amasomo mu Ishuri rikuru rya gisirikare, impuguke n’abashakashatsi hamwe n’abayobozi bakuru bo mu gihugu, byaberaga mu ishuri rikuru rya gisirikare i Nyakinama mu Karere ka Musanze.

Minisitiri Kabarebe yibukije ko amakimbirane n’ ibibazo by’ umutekano bikomeje kwibasira ibihugu bigize ihembe rya Afurika n’Afurika y’Iburasizuba bigira ingaruka no ku bihugu bituranye.

Yagize ati “Ibibazo byinshi bigira ingaruka zirenga imipaka y’ ibihugu, ibi bikaba bitwibutsa ko dufite inshingano duhuriyeho yo kugarura amahoro kuri uyu mugabane.”
Minisitiri Kabarebe yatanze urugero ku Burundi bugaragaramo umutekano muke ariko ingaruka zikagera no ku Banyarwanda.

Yakomeje agira ati “Kwinjira mu kivunge kw’impunzi z’Abarundi mu Rwanda ni urugero rw’uko ibibazo by’umutekano muke ari ndengamipaka. Bidusaba kongerera imbaraga inzego z’umutekano zihuriweho n’ingabo z’akarere.”

Umwe mu banyeshuri ukomoka muri Uganda, Maj Israel Kaheru Bagenda yavuze ko bungukiye byinshi muri ibyo biganiro bakanagura imyumvire ku buryo bizeye ko bizabagira abayobozi beza mu gisirikare mu minsi iri imbere.

Muri ibi biganiro ngarukamwaka bibera mu Ishuri rikuru rya Gisirikare abanyeshuri barangiza bicarana n’abashakashatsi ndetse n’inzobere mu bya Politiki bakaganira ku bijyanye n’umutekano w’akarere.

Ubwo yatangizaga iyi nama kuwa kane tariki ya 14 Gicurasi 2015, Umugaba w’ ingabo z’ u Rwanda Gen. Patrick Nyamvumba yasabye ko habaho ubufatanye hagati y’ibihugu mu kurwanya imitwe y’iterabwoba nka FDLR na Al Shabab ibangamiye umutekano w’Akarere.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages