00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gen Kabarebe yagaragaje ibyasaritse umuco w’Ubunyarwanda kuva kera

Yanditswe na

Eric Birori

Kuya 7 November 2015 saa 08:02
Yasuwe :

Mu kiganiro yatanze mu ihuriro rya munani ry’abagize umuryango Unity Club Intwararumuri ku munsi wari ufite insanganyamatsiko “Abarinzi b’Igihango mu mujishi wa Ndi Umunyarwanda” Minisitiri w’Ingabo Gen James Kabarebe, yagaragaje zimwe mu ngorane zasaritse umuco w’ubunyarwanda kugeza ubu u Rwanda rukaba rugihanganye nazo.

Gen Kabarebe yavuze ko icya mbere ari uko mu gihe cy’ubukoloni ubwo ibihugu bituranye n’u Rwanda byari mu iterambere abanyarwanda bifashishijwe nk’abakozi b’ingufu bagasiga igihugu bakajya guhinga icyayi, gucukura amabuye n’ibindi.

Yagize ati “Aho ibihugu byateraga imbere u Rwanda rwo rwatangaga abakozi bisobanuye ko n’umuco wagendaga”

Nkuko yabyerekanye nyuma yo gukorera abandi, abanyarwanda kandi bahise bahura n’ikibazo gikomeye cy’ubuhunzi n’ibindi byaje kugeza ku ndunduro ya Jenoside.

Avuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi benshi bagarutse mu gihugu ariko bagaruka ikibahuza cyaratakaye kuko bari barakuriye hirya no hino mu mico y’ibindi bihugu bigishwa umuco w’ahandi.

Yatanze urugero rw’uko benshi mu banyarwanda mu buto bwabo baririmbaga indirimbo z’ibyo bihugu bakaza ubuhunzi bwarabaye umuco kuburyo no muri iki gihe igikomye cyose umuntu yumva yahunga.

Atanga urugero “ Ibintu bimwe urabibona, iyo umuyobozi akoze amakosa abizi ko ari amakosa kandi aziko yabihanirwa ahita agira iturufu yo kwiruka, kuko guhunga byaragiye biba umuco,umuntu asigara nta kimuhuza n’igihugu”

Avuga ko nacyo ari ikibazo kuba Umunyarwanda yoroherwa no guhunga kurusha abo mu bihugu duturanye bo bakosa bakamenya ko bakosheje bakemera no guhanwa.

Minisitiri Kaboneka Francis nawe yunzemo avuga ko gufata abakuriye muri Congo,Burundi,Uganda,Tanzania ndetse n’abari mu Rwanda (abacitse ku icumu n’abakoze Jenoside) ukabahuza bigaragaza ko hari bake banze gutatira igihango.

Bityo ngo kuba igihugu cyarateye intambwe mu guhuza urwo ruvange birashoboka ko Abanyarwanda bazongera bakubaka indangagaciro n’ubunyarwanda bahereye ku kugarura igihango mu gihugu no mu muryango muri rusange.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages