00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gen Kabarebe yakomoje ku musirikare w’Inkotanyi wagiraga ubwoba bwinshi ku rugamba

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 22 September 2022 saa 10:56
Yasuwe :

Umujyanama Wihariye wa Perezida wa Repubulika mu by’Umutekano, Gen James Kabarebe, yifashishije urugero rw’umusirikare w’Inkotanyi wagiraga ubwoba ariko akaza kugirirwa icyizere na Paul Kagame, yeretse urubyiruko akamaro k’umuyobozi ureba kure.

Yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 22 nzeri 2022 mu kiganiro yahaye urubyiruko rusaga 1000 rwitabiriye Itorero ry’Inkomezamihigo kuva ku wa 16 kugeza ku wa 23 Nzeri 2022 riri kubera mu Karere ka Huye muri Groupe Scolaire Officielle de Butare, GSOB.

Ikiganiro yagitangiye mu cyumba cy’inama cya Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye.

Gen Kabarebe yavuze ko urugamba rwo kubohora igihugu rurimo amasomo akomeye by’umwihariko imiyoborere myiza ya Perezida Kagame waruyoboye.

Yagize ati “Iyo tuvuga rero isomo rikomeye twigira mu rugamba rwo kubohora igihugu, ubuyobozi ni cyo kintu gikomeye cyane kandi ni umusingi uhindura buri kimwe cyose ugobotora n’ahananiranye n’ahakomeye.”

Yababwiye ko umuyobozi mwiza amenya gukoresha abantu bose agendeye kuri buri wese n’icyo ashoboye.

Ati “Ntabwo buri muntu wese anganya n’undi ubushobozi kandi nta muntu udafite icyo ashoboye, buri wese afite akamaro.”

Inkuru y’umusirikare w’Inkotanyi wagiraga ubwoba bwinshi

Gen Kabarebe yatanze urugero rw’Umusirikare w’Inkotanyi wari n’umuyobozi mu ngabo wagiraga ubwoba bwinshi mu gihe cyo kubora igihugu mu myaka ya 1990- 1994 ariko Perezida Kagame amubonamo akamaro aramukoresha.

Ati “Kuko buri muntu wese Perezida Kagame yamenyaga imbaraga ze akamenya buri muyobozi w’ingabo icyo yashoboye n’icyo adashoboye, akamenya uko amukoresha.”

Yasobanuye ko uwo musirikare mukuru witwa Musisi kubera ubwoba bwe yarebaga kure akabasha kubona umwanzi ubagabyeho igitero.

Ibyo ngo byatumye Perezida Kagame asaba ko ajya aguma hafi ye ntajye ku rugamba.

Ati “Musisi kubera ubwoba bwe yaboneraga umwanzi nko mu bilometero 20. Iyo Musisi yavugaga ngo umwanzi nguriya, abandi bakavuga ngo ni bwa bwoba bwe, Afande yaravugaga ngo Musisi nimumureke ahubwo mwitegure kandi tugasanga ari byo.”
Yatanze urugero rw’aho yigeze kubakiza bagabweho igitero gikomeye n’Ingabo za Leta y’u Rwanda icyo gihe zitwaga Inzirabwoba.

Ati “Umunsi umwe bamenye aho Nyakubahwa [Perezida Kagame] ari mu rutoki, Musisi yagize gutya ati ‘Afande umwanzi nguriya’ abantu twese uko tungana dukanura amaso dushaka aho umwanzi ari. Twohereje ingabo aho Musisi yarebaga zigeze imbere zikubitana n’umwanzi bararasana. Ariko iyo dukomeza gusuzugura tuba twararasaniye aho Perezida Kagame ari kuko bari nko mu kilometero kimwe.”

Gen Kabarebe yavuze ko kuri bo Musisi bakabaye baramwirukanye ku rugamba bamushinja ko ari umunyabwoba ariko Perezida Kagame we yamubonyemo akamaro kubera ko ari umuyobozi mwiza ushishoza.

Yasabye urubyiruko guharanira kuba abayobozi beza bareba kure kugira ngo bagera ku ntego bifuza.

Bamwe mu rubyiruko bitabiriye icyo kiganiro bavuze ko bungukiyemo byinshi bibuka kandi bagiye kurushaho guteza imbere u Rwanda no kururinda.

Muhorakeye Salama ati “Njyewe ikiganiro aduhaye cy’amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu, kinyongereye imbaraga mu gukomeza gukorera igihugu cyanjye. Ni twe tugomba kurwanya abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko turi urubyiruko nk’imbaraga z’igihugu.”
Iri torero ryitabiriwe n’Intore zisaga 1000 zigizwe n’abakobwa n’abahungu zikaba zaratojwe n’abatoza barenga 140 baturuka muri za ministeri n’ibigo bitandukanye.

Mu bindi batojwe harimo imikoro n’imikorongiro, imyitozo ngororamubiri, kwiyereka, gutarama no guhiga.

Mu minsi yose bamaze bahawe ibiganiro bigera kuri 12 byatanzwe n’inararibonye zitandukanye.

Gen Kabarebe James yagaragaje ko imiyoborere myiza ya Perezida Kagame yatumye batsinda urugamba rwo kubohora u Rwanda
Ikiganiro cyatanzwe na Gen Kabarebe James cyitabiriwe n'abagize inzego z'umutekano
Urubyiruko rusaga 1000 nirwo rwitabiriye Itorero ry’Inkomezamihigo kuva ku wa 16 kugeza ku wa 23 Nzeri 2022

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages