00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gen. Kabarebe yeretse ab’i Rubavu uko bazabyaza umusaruro umudugudu w’icyitegererezo bubakiwe

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 7 October 2018 saa 11:07
Yasuwe :

Abaturage batujwe mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Bahimba wubatse mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, basabwe kuwufata neza birinda kwangiza inzu zubatsemo.

Ubu butumwa babuhawe na Minisitiri w’Ingabo, Gen Kabarebe James, ubwo yawutahaga ku mugaragaro.

Umudugudu w’Icyitegerezo wa Bahimba watangiye kubakwa muri Mutarama 2017. Wuzuye utwaye asaga miliyari imwe na miliyoni magana abiri z’amafaranga y’u Rwanda

Abawutujwemo bagaragaje akanyamuneza kuko bakuwe mu manegeka bagatuzwa aheza.

Nyirabarihira Ancilla yashimiye ubuyobozi bw’igihugu bwabazirikanye ashimangira ko ibyo yagejejweho bizamufasha guhindura icyiciro cy’ubudehe.

Ati “Nari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe ariko nkivuyemo ngiye mu cya kabiri. Nzabigeraho mbikesha amahirwe y’iterambere negerejwe. Twari dutuye ahantu habi turi mu bukene ariko twatujwe aheza hari umuriro, amazi, amashuri n’ibindi. Bigiye kudufasha kwiteza imbere. Nanjye ngiye guharanira gukora cyane.”

Gen Kabarebe yasabye abaturage bawutujwemo kuwufata neza no kubakira ku mahirwe awurimo.

Yagize ati “Inzu mwahawe musabwe kuzifata neza. Hari aho byagiye bigaragara ko hari abahabwa inzu ejo ugasanga bazisambuye bari kugurisha. Mwahawe umudugudu mwiza ufite byose bikenerwa ngo mubihereho.’’

Yashimangiye ko igihugu gifite ibikenewe ngo abagituye biteze imbere, bityo ‘iyi ni intambwe yo kubafasha kugera kure. Muhawe amashuri abanyeshuri bazigamo, mugiye korora mufite n’amahirwe menshi cyane. Mubihereho mwiteza imbere. Mukure amaboko mu mufuka mukore mugire icyo mwimarira.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, yavuze ko umudugudu ari igisubizo kuko ibikorwa remezo biwurimo bizagera kuri benshi.

Yatanze urugero ku ivuriro rizafasha abatuye muri Nyundo n’ishuri ry’imyaka ine rigiye kwifashishwa mu kugabanya ubucucike bw’abanyeshuri biga mu bigo bitandukanye byegereye Bahimba.

Yijeje ko bidatinze abawutuyemo bazaba bafite icyumba mberabyombi kizabafasha kwidagadura, isoko ribafasha mu buhahirane n’umuhanda mwiza.

Umudugudu w’Icyitegererezo wa Bahimba wuzuye muri Kanama 2018. Wubatswemo inzu 12 aho imwe iturwamo n’imiryango ine. Ku ikubitiro hatujwemo imiryango itishoboye n’indi yakuwe mu manegeka igera kuri 48.

Umudugudu w'Icyitegerezo wa Bahimba watangiye kubakwa muri Mutarama 2017 urangira muri Kanama 2018. Wubatswemo inzu 12 aho imwe iturwamo n'imiryango ine. Wuzuye utwaye asaga miliyari 1 na miliyoni 200 Frw
Abaturage batuwe mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Bahimba bashimye Leta y'u Rwanda ibitaho buri munsi
Minisitiri w'Ingabo, Gen Kabarebe James, yatambagijwe ibice bitandukanye bigize Umudugudu wa Bahimba
Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, asobanurira Minisitiri w'Ingabo, Gen Kabarebe James imiterere y'uyu mudugudu
Gen. Kabarebe yasabye abaturage batujwe mu mudugudu kuwufata neza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages