Yabibasabye kuri uyu wa Gatatu, tariki 14 Kamena 2017, ubwo yatangizaga ku mugaragaro itorero ryabo ribumbiye hamwe abagera kuri 523, rizamara ukwezi ribera mu Kigo cy’amahugurwa cya Gisirikare kiri i Gabiro mu Karere ka Gatsibo.
Minisitiri Kabarebe yibukije izo ntore ko kugira ngo u Rwanda rube rugeze aho ruri ubu, byagizwemo uruhare n’urubyiruko rwari mu kigero nk’icyazo rwiyemeje kurwana urugamba rwo kubohora igihugu kugeza rubigezeho ndetse runarokora abicwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Gen Kabarebe yibukije uru rubyiruko ko rwo rutaje kurwanirira igihugu kuko hari ababikoze, bityo rukwiye guharanira icyagiteza imbere, ikaba ari na yo mpamvu bahurizwa hamwe kugira ngo bahuze ibitekerezo byagirira igihugu akamaro.
Ati “Urubyiruko rwabohoye igihugu kuva mu 1990 kugeza mu 1994 ruhagarika jenoside. Icyiciro gikomeye cyane ni iki cyanyu mugiyemo kuko ni icyo kubaka igihugu no kugiteza imbere. Ibyo kubigeraho birashoboka ariko ibyo ntabwo ari umukino; ni yo mpamvu mugomba gushyira ibitekerezo byanyu hamwe.”
Yabwiye izi ntore ko nubwo abenshi baba mu bihugu by’amahanga badakwiye kwibagirwa igihugu cyabo kuko uko byagenda kose bazagikenera. Yababwiye kandi ko ibihugu by’amahanga bishaka kugena uko ibindi bihugu bibaho nk’uko babikoze kera, abahishurira ko nabo bizabageraho no mu gihe cyabo, bityo ko bakwiye guhora baharanira ko igihugu cyabo gitera imbere.
Ati “Perezida ntiyakuragaho minisitiri batabishaka[abanyamahanga], ibyo ni na byo bakoraga ku bwa Habyarimana kuko bazaga mu ngabo, nibo bagenaga buri kintu cyose, nibo bafashaga gutegura iyo jenoside. Ibyo rero ntabwo babiretse ndetse nk’uko turi kubaka urubyiruko rushya no mu gihe cyanyu bazabikora. Nubwo wakwiga ukaminuza, ukajya i Burayi, ukabona akazi keza, uzakenera igihugu cyawe. Kuba ahandi nubwo wabaho neza ute ariko udafite igihugu ni igihombo gikomeye cyane.”
Yakomeje agira ati “Mu byo mwakora byose, mukwiye gukunda igihugu cyanyu kuko ni na cyo gituma no hanze ushobora kuhagera, ukahakorera.”
Yabibukije ko bazahura n’ibishuko byinshi binyuranye bitewe n’uko Isi igenda ihinduka, ariko ko bakwiye kubyirinda bagashyira imbere gukunda igihugu cyababyaye.
Umutahira w’Intore, Boniface Rucagu, yibukije izi ntore ko Itorero Indangamirwa ryatangiye mu 2008, ariko ko icyiciro cyabo ari cyo gifite umwuhariko w’uko kiri gushyira mu bikorwa icyifuzo cya Perezida Kagame cyo guhuriza hamwe intore zose zatojwe mu byiciro icyenda byabanje ndetse hakaniyongeramo abiga mu Rwanda.
Yabasabye gusigasira ubumwe igihugu n’abagituye bimitse nyuma y’aho abazungu babaciyemo ibice bababibamo amoko yagejeje igihugu ku mahano ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mugabe Rodrigue, wiga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko iri torero yiteze kuryungukiramo byinshi birimo umuco w’igihugu cye n’indangagaciro zawo ku buryo azabisangiza bagenzi be bigana.
Ati “Nzava hano narize byinshi ku gihugu cyanjye nk’umuco nyarwanda, ubumwe bw’abanyarwanda; ndumva ibyo bizangaragaramo nimva mu itorero ndetse n’abo tuzahura bo mu rungano rwanjye nzababwira izo ndangagaciro na kirazira za Kinyarwanda.”
Uretse amasomo ajyanye n’amateka ndetse n’uburere mboneragihugu bijyana n’indangagaciro z’umuco nyarwanda, abitabiriye iri torero bazahabwa n’ubumenyi bwa gisirikare.
Biteganyijwe ko itorero Indangamirwa, icyiciro cya 10 rizasozwa ku itariki 12 Nyakanga 2017.










Ibitekerezo 0