Muri Nyakanga 2021, ni bwo Abasirikare b’u Rwanda n’Abapolisi bageze muri iyi ntara, batangira urugamba rwo kwirukana ibyihebe bafatanyije n’Ingabo za Mozambique, FADM.
Icyo gihe, Umuhuzabikorwa w’izo ngabo, ari na we wari uyoboye ibikorwa byose muri rusange yari Gen Maj Innocent Kabandana, yungirijwe na Brig Gen Pascal Muhizi wari ushinzwe Ibikorwa by’Urugamba.
Nyuma y’umwaka, ingabo bari bayoboye zarasimbuwe, maze bakorerwa mu ngata na Gen Maj Eugene Nkubito mu gihe Umuyobozi w’Urugamba yagizwe Brig Gen Frank Mutembe.
Icyiciro cya gatatu cy’Ingabo zoherejwe muri Mozambique, kiyobowe na Gen Maj Alex Kagame watangiye inshingano ku wa 4 Kanama 2023. Ni we Muhuzabikorwa w’Ibikorwa by’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda, Joint Task Force Commander. Col Bahizi Theodomir we ashinzwe Ibikorwa by’Urugamba.
Gen Maj Alex Kagame uyoboye Ibikorwa by’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda, ni umwe mu basirikare bakuru bagize uruhare mu rugamba rwo kubohora igihugu. Yinjiye mu gisirikare mu 1987, bivuze ko afite ubunararibonye bw’imyaka 36.
Yayoboye diviziyo nyinshi zitandukanye n’izindi nzego za gisirikare. Zimwe muri zo harimo ko muri Gashyantare 2016 yagizwe Umuyobozi w’Ingabo zishinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu n’abandi bayobozi bakuru.
Mbere y’uko yoherezwa mu kazi mu Ntara ya Cabo Delgado, yayoboraga Diviziyo ya Gatatu mu Gisirikare cy’u Rwanda [Mu Burengerazuba bw’Igihugu] gusa mbere yaho yayoboye n’iya Kabiri [Mu Majyaruguru] ndetse n’iya Kane [Mu Majyepfo] mu bihe bitandukanye.
Yize amashuri atandukanye ya gisirikare yaba imbere mu gihugu no mu mahanga. Hanze y’u Rwanda, yize muri Kenya amasomo ajyanye no Kuyobora Ingabo [Military Command course] ayakomatanya n’asanzwe aho yakuye Impamyabumenyi mu Mibanire Mpuzamahanga [International Relations].
Yize no mu Bushinwa, aho bwa mbere yamaze amezi atatu yiga ibijyanye no kuyobora Ingabo [Command Course]. Yasubiyeyo ahamara umwaka yiga muri Kaminuza ya Gisirikare mu Bushinwa ahakura Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza [Masters] mu masomo y’Ubumenyi mu bya Gisirikare [Military Science].
Gen Maj Alex Kagame ni umugabo wubatse, ufite umugore n’abana batatu.
Ni we ushinzwe guhuza ibikorwa by’abasirikare n’Abapolisi b’u Rwanda bari muri Mozambique. Magingo aya, Abapolisi b’u Rwanda bari muri Mozambique bayobowe na CP Yahaya Kamunuga wasimbuye CP Emmanuel Hatari.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!