00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gen. Mubaraka yaburiye abakoresha abana mu birombe

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 25 October 2018 saa 09:36
Yasuwe :

Umuyobozi w’Ingabo mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y’Iburasirazuba Gen.Maj. Mubaraka Muganga, yaburiye bamwe mu bacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’abakoresha abana ko leta itazabihanganira.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gatsibo ubwo abayobozi bo mu nzego zitandukanye z’Intara y’Iburasirazuba basuraga abatuye uyu murenge hagamijwe kubakangurira kureka ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe.

Muri uyu murenge raporo yo mu kwezi kwa munani uyu mwaka igaragaza ko abana 165 bari baravuye mu ishuri.

Bimwe mu byatumaga barivamo ni ikibazo cy’amakimbirane mu miryango, abandi bakarivamo bajya gucukura amabuye y’agaciro.

Gen.Maj. Mubaraka yavuze ko kutajyana abana mu mashuri ahubwo bakabashora mu birombe bigira ingaruka ku muryango nyarwanda zirimo guteza umutekano muke, kunywa ibiyobyabwenge n’ibindi.

Ati “Uwo mwana wanga kujyana mu ishuri ejo aziba umuturanyi, azanywa ibiyobyabwenge tumufunge cyangwa usange mwagiranye amakimbirane abyara ubwicanyi mu miryango.”

“Ikindi usibye no kurushya wowe gusa azanarushya igihugu kuko azakenera kurya atakoze usange agiye kwiba rubanda nyamara wakabaye umufasha kwiga neza akazakugirira umumaro.”

Mubaraka yibukije abagore batuye muri uyu murenge ko igihugu kibakunda kandi ko ntawe cyifuriza gupfakara kubera umugabo we yaguye mu birombe, abasaba kubagira inama bakabivamo.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, yabwiye IGIHE ko habayeho kwirara ku bayobozi, bumva ko abaturage bigishijwe mu buryo buhagije bituma badakurikirana ikibazo neza.

Ati “Habayeho intege nke ku bayobozi ntibashyiraho ingamba zo gukurikirana ngo barebe niba abaturage bararetse kujya mu birombe ndetse banashyireho ingamba nziza ariko kuri ubu twafashe ingamba zizatuma nta muturage ujyayo cyangwa ngo yoherezeyo n’abana”.

Muri uyu murenge habarurwamo ahantu hatatu hacukurwa amabuye y’agaciro harimo ahangana na hegitari 700.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages