00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gen Muhoozi Kainerugaba ari i Kigali

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 25 July 2026 saa 02:38
Yasuwe :

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda akaba n’Umujyanama wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni mu bikorwa byihariye bya gisirikare, Gen Muhoozi Kainerugaba, yageze mu Rwanda.

Ubwo Gen Muhoozi yageraga ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali kuri uyu wa 25 Nyakanga 2026, yakiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga.

Mu bandi bofisiye bakiriye Gen Muhoozi kandi harimo Umuyobozi w’umutwe w’Ingabo z’u Rwanda ushinzwe kurinda abayobozi bakuru, Gen Maj Willy Rwagasana, n’umujyanama muri Ambasade ya Uganda mu bya gisirikare, Col Ezekiel Matsiko.

Biteganyijwe ko muri uru ruzinduko rw’iminsi ibiri, Gen Muhoozi azaganira n’abayobozi bakuru mu Ngabo z’u Rwanda ku kongerera imbaraga umubano w’ingabo z’ibihugu byombi, anaganire na Perezida Paul Kagame.

Gen Muhoozi yaherukaga mu Rwanda muri Werurwe 2025. Icyo gihe yaganiriye n’abayobozi bakuru mu ngabo z’u Rwanda ku bufatanye bw’impande zombi, asura Ishuri Rikuru rya gisirikare rya Nyakinama riri mu Karere ka Musanze.

Muri iri shuri, Gen Muhoozi yatanze amasomo ku bufatanye bw’ibihugu bya Afurika mu kubungabunga amahoro n’umutekano.

Uyu musirikare yagaragaje ko mu gihe Ingabo za Uganda n’iz’u Rwanda zihuje ubushobozi, nta kibazo na kimwe gishobora kuzitsinda.

Gen Mubarakh Muganga yakiriye Gen Muhoozi Kainerugaba ku kibuga cy'indege
Gen Maj Willy Rwagasana na we yakiriye Gen Muhoozi Kainerugaba
Gen Muhoozi na Gen Mubarakh Muganga baganiriye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages