Ibi Muhoozi yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku bitabiriye umuhango rusange wo kwizihiza isabukuru ye y’imyaka 48. Ni ibirori byabereye ahazwi nka ‘Lugogo Cricket Oval’ kuwa Gatandatu tariki 23 Mata 2022.

Ni ibirori byabaye mu gihe hashize iminsi hari ibimenyetso by’uko umubano w’u Rwanda na Uganda uri kugenda ujya mu buryo, nyuma y’uko wari wajemo agatotsi kuko u Rwanda rwashinjaga iki gihugu guhohotera Abanyarwanda bakirimo ndetse no gushyigikira abagamije guhungabanya umutekano warwo.

Iyi ntambwe iganisha ku kongera kubana neza kw’ibihugu byombi, yatewe biturutse ku biganiro bitandukanye Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yagiranye na Gen Muhoozi mu minsi ishize.

Mu ijambo rye, Gen Muhoozi yavuze ko mu buzima busanzwe adakunda gushyira ku karubanda ubuzima bwe bwite, ariko avuga ku kuri iyi nshuro yahisemo ko ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 48 ishize avutse biba mu buryo bwa rusange kuko hari byinshi bihari byo kwishimira nk’igihugu.

Yavuze ko mu byo igihugu cye cyishimira harimo no kuba uyu munsi kiri mu nzira iganisha ku kwiyunga n’u Rwanda.

Ati “Nk’igihugu nanone twagize igihe cy’umubano mubi n’umwe mu baturanyi bacu ba hafi, n’igihugu cy’abavandimwe cy’u Rwanda. Muribuka ko umupaka wamaze imyaka igera kuri itatu ufunze ndetse abaturiye umupaka bahuye n’ibibazo, nta bucuruzi, nta mafaranga ariko ikiri hejuru y’ibyo abantu bari bafite ibibazo kuko batabashaka kugenda ngo basure imiryango yabo n’inshuti zabo ziri hakurya y’umupaka, ku bw’ibyo icyo cyari ikibazo gikomeye ariko turashima Imana kuko yakemuye icyo kibazo. Umubano wacu ni mwiza ndetse mu gihe kiri imbere uzaba mwiza kurushaho, mfite icyizere.”

Kuwa 31 Mutarama 2022, nibwo u Rwanda rwafunguye Umupaka wa Gatuna uruhuza na Uganda. Ni icyemezo cyafashwe nyuma y’ibiganiro Perezida Kagame yagiranye na Gen Muhoozi muri uko kwezi.

Ni icyemezo k cyishimiwe n’abaturage b’impande zombi kuko hari ingaruka ziganjemo izijyanye n’ubukungu zari zaratewe n’iki cyemezo.

Urugero ubucuruzi hagati y’u Rwanda na Uganda bwasubiye inyuma cyane kubera uwo mubano mubi. Nko muri Mata 2019, Uganda yinjije ibihumbi 40$, naho muri Kamena yinjije ibihumbi 60$.

Hagati ya Kamena 2019 na Kamena 2020, amafaranga aturuka mu byo u Rwanda rwohereza muri Uganda yavuye kuri miliyoni 131,8$ agera kuri miliyoni 5.1$ .

Mbere y’umwuka mubi, u Rwanda rwoherezaga muri Uganda ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 61 z’amadolari mu gihe Uganda yoherezaga mu Rwanda ibicuruzwa bya miliyoni 212 z’amadolari ku mwaka.

Mu rwego rwo gukemura ibindi bibazo byari byarateje umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Uganda, Muri Werurwe 2022 Gen Muhoozi yongeye kugirira uruzinduko i Kigali ndetse agirana ibiganiro na Perezida Kagame.

Mu birego u Rwanda rwakunze gushinja Uganda harimo gushyigikira umutwe wa RNC watangijwe na Kayumba Nyamwasa.

Gen Muhoozi abinyujije kuri Twitter, aherutse gutangaza ko mu biganiro yagiranye na Perezida Kagame yamwijeje ko igihugu cye kitazongera gushyigikira na rimwe abantu bashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ati “Umunsi wa mbere mpura na ‘Marume’ mu mezi atatu ashize, namwemereye ibintu byinshi. Icya mbere ni uko nk’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka, UPDF, ingabo zanjye zitagomba gutera u Rwanda. Icya kabiri nta muyobozi mu rwego rw’umutekano rwa Uganda urwanya u Rwanda uzagumana akazi ke. N’ibindi bigenda biza.”

Indi mpamvu ya kabiri Gen Muhoozi yagaragaje nk’iyatumye ategura ibi birori ni uko igihugu cye cyabashije guhashya icyorezo cya COVID-19. Nyuma y’ibirori byabaye kuwa Gatandatu, kuri iki Cyumweru biteganyijwe ko muri Perezidansi ya Uganda harabera ibirori byo kwizihiza isabukuru y’uyu mugabo. Biritabirwa n’abanyacyubahiro batandukanye ndetse bisusurutswe n’umuhanzi Intore Massamba.

Gen Muhoozi akomeje kwigarurira imitima y'urubyiruko.
Gen Muhoozi akomeje kwigarurira imitima y'urubyiruko.
Gen Muhoozi akomeje kwigarurira imitima y'urubyiruko.
Gen Muhoozi akomeje kwigarurira imitima y'urubyiruko.
Gen Muhoozi asuhuza abiganjemo urubyiruko baje kwifatanya nawe mu kwizihiza isabukuru y'imyaka 48.
Gen Muhoozi asuhuza abiganjemo urubyiruko baje kwifatanya nawe mu kwizihiza isabukuru y'imyaka 48.
Mbere y'uko ibirori bitangira, Gen Muhoozi yagaragaye asenga.
Mbere y'uko ibirori bitangira, Gen Muhoozi yagaragaye asenga.
Gen Muhoozi yagaragaje u Rwanda nk’impamvu yo gutegura ibirori rusange by’isabukuru ye.
Gen Muhoozi yagaragaje u Rwanda nk’impamvu yo gutegura ibirori rusange by’isabukuru ye.

Amafoto: Nile Post