00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gen Nyamvumba yasabye inzego z’umutekano guhagurukira ihohoterwa n’icuruzwa ry’abantu

Yanditswe na Iradukunda Desire
Kuya 15 June 2018 saa 09:53
Yasuwe :

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Nyamvumba Patrick, yasabye inzego zitandukanye gufata ingamba zigamije gukumira no kurwanya ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina, icuruzwa ry’abantu, n’ibyaha byo gukoresha abana imirimo ivunanye.

Yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki 14 Kamena ubwo yatangizaga ku mugaragaro amahugurwa y’iminsi ine arimo kubera ku Cyicaro Gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, ajyanye no kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina n’icuruzwa ry’abantu.

Mu bayitabiriye harimo Ingabo, Polisi, Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha. Ari mu biteganyijwe gukorwa nk’uko byemejwe mu myazuro y’Inama Mpuzamahanga ya Kigali (Kigali International Conference Declaration (KICD) yabaye umwaka ushize.

Yitabiriwe n’abarenga ijana bakora mu nzego z’umutekano mu bihugu 41 byo ku mugabane wa Afurika bafite mu nshingano kurwanya ibyaha birimo ihohotera rishingiye ku gitsina, irikorerwa abana n’icuruzwa ry’abantu.

Gen. Nyamvumba yavuze ko buri mwaka ibihumbi by’abagabo, abagore n’abana bacuruzwa mu bihugu bakomokamo ndetse no hanze yabyo, kandi ibihugu byose bikaba bihura n’ingaruka z’icuruzwa ry’abantu.

Yakomeje agira ati "Ihohotera rikorerwa abagore n’abana b’abakobwa rigabanya agaciro kabo. Inzego z’umutekano zikwiye gushyiraho ingamba zigamije gukumira no kurwanya ibi byaha. Hagomba kandi kubaho gahunda zo guhugura no kwigisha abagore n’abana b’abakobwa uburenganzira bwabo; kandi bagashishikarizwa kudaceceka igihe bakorewe ihohoterwa."

"Mu izina ry’Inzego z’umutekano mu Rwanda, twijeje ko tuzakomeza gufatanya n’izindi nzego z’umutekano; haba ku mugabane wa Afurika; ndetse no ku Isi muri rusange, mu gukumira no kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina, irikorerwa abana b’abakobwa ndetse n’icyaha cy’icuruzwa ry’abantu; kandi twijeje ko tuzashyigikira gahunda n’ibikorwa bya KICD kugira ngo isohoze neza nshingano zayo.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nyirasafari Esperance, yavuze ko urwego rumwe rutakwishoboza kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina n’icuruzwa ry’abantu; asaba inzego zose zaba iza Leta, izikorera n’Imiryango itegamiye kuri Leta gusenyera umugozi umwe.

Yavuze ko aya mahugurwa ari ingirakamaro, kuko agamije kongerera ubumenyi abafite mu nshingano kurwanya no gukumira ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina, irikorerwa abana b’abakobwa ndetse n’icuruzwa ry’abantu.

Yakomeje agira ati "Ihohotera rishingiye ku gitsina, irikorerwa abana b’abakobwa ndetse n’icuruzwa ry’abantu ni ibyaha bikomeye bibangamira uburenganzira bwa muntu; ibi byaha bigira kandi ingaruka ku iterambere ry’ibihugu, imigabane ndetse n’isi muri rusange. Abakora ibi byaha bagomba kubihanirwa; naho ababihishira bakwiriye kugawa no kunengwa."

Yavuze ko abagore n’abakobwa bagomba kurindwa ihohoterwa; ashingiye ku magambo ya Perezida Kagame; aho yagize ati," Abagore ni bo batubyara, ni Bashiki bacu, ni Abagore bacu. Kuki kubahiriza uburenganzira bwabo biteza impaka?"

Minisitiri Nyirasafari yakomeje agira ati "Umuryango w’Abibumbye ugaragaza ko umugore umwe kuri batatu akorerwa ihohotera ririmo iryo ku mubiri n’irishingiye ku gitsina mu buzima bwe. Ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana b’abakobwa ni bimwe mu byaha bihangayikishije isi kubera ingaruka bigira ku babikorwa no ku iterambere muri rusange."

Yavuze ko Inzego z’umutekano zigomba kugira ubumenyi buhagije burenze ubw’abakora ibi byaha kugira ngo babashe kubikumira, kandi bafate ababikoze, bityo asaba abitabiriye aya mahugurwa kuyakurikira neza kugira ngo bunguke ubumenyi mu bijyanye no kurwanya no gukumira iri hohotera ndetse n’icuruzwa ry’abantu.

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP) mu Rwanda, Stephen Rodriquez, yavuze ko ingamba zihamye z’Ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame ari zo zatumye U Rwanda ruba Igihugu cy’Intangarugero ku isi mu kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina.

Yashimye Ubuyobozi Bukuru bwa Polisi y’u Rwanda kuba bwarateguye, bukanakira aya mahugurwa ajyanjye no kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina n’icuruzwa ry’abantu.

Yijeje ko Umuryango w’Abibumbye uzakomeza gushyigikira gahunda z’inzego zifite mu nshingano kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina n’icuruzwa ry’abantu hagamijwe kugira ngo ibi byaha bicike burundu.

Inzego z'umutekano mu bihugu 41 zitabiriye amahugurwa y'iminsi ine
Umuvugizi wungirije wa Polisi y'u Rwanda, ACP Linda Nkuranga, aganira n'itangazamakuru
Umushinjacyaha Mukuru, Jean Bosco Mutangana ni umwe mu bitabiriye itangizwa ry'aya mahugurwa
Abahagarariye inzego z'umutekano mu bihugu 41 bagiye kumara iminsi ine bahugurwa ku kurwanya ihohoterwa n'icuruzwa ry'abantu
Minisitiri Nyirasafari yashimangiye ko urwego rumwe rutakwishoboza kurwanya ihohoterwa n'icuruzwa ry'abantu
Minisitiri Nyirasafari na IGP Emmanuel Gasana bafata ifoto y'urwibutso na bamwe mu bitabiriye aya mahugurwa
Aya mahugurwa yitabiriwe n'abagize inzego z'umutekano mu bihugu bitandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages