00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gen. Nyamvumba yibukije abanyeshuri b’Abofisiye inshingano zabo

Yanditswe na

Sam Kwizera

Kuya 12 June 2015 saa 10:31
Yasuwe :

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen.Patrick Nyamvumba yagaragarije abanyeshuri bari mu masomo abategurira kuba abofosiye ko kuba umwofisiye bijyana no kugira inshingano.

Mu kiganiro yahaye abanyeshuri 455 bo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare i Gako kuwa Kane, tariki ya 11 Kamena 2015, Gen. Nyamvumba yababwiye ko bagomba kuba bazima ku mubiri no mu bitekerezo.

Yagize ati“Nk’abayobozi b’ejo mugomba guhora mwibuka aho mukorera uko hameze…mugomba kuba bazima mu bitekerezo no ku mubiri."

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen.Patrick Nyamvumba imbere y'abanyeshuri

Yakomeje abwira ko kuba umwofisiye bijyana n’inshingano, ko bagomba kugira ubushobozi ku giti cyabo ndetse n’inzego bayobora.

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda yabaganirije ku gisirikare bagiye kwinjiramo, indangagaciro zacyo, ku nshingano zacyo ndetse n’amateka y’igisirikare cyabohoye u Rwanda, abasaba kugira indangagaciro z’ingabo z’u Rwanda zirimo gukunda igihugu,gutsinda, ubupfura,kwitanga,kunoza ibyo bakora,ubunyangamugayo no kugira umutima wo gukorera igihugu biganisha ku ntego.

Aba basirikare bahabwa inyigisho zibategurira kuba abofisiye ni 455 bakaba bagomba kumara umwaka bategurirwa kwinjira mu ngabo z’u Rwanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages