Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri ubwo yatangizaga Inama y’iminsi ibiri ihuje abagize inzego z’iperereza mu gisirakare muri Tanzania, Kenya, Uganda, Sudani y’Epfo, Burundi n’u Rwanda rwayakiriye.
Gen Nyamvumba yavuze ko ibihugu bya EAC bikeneye kugira ubushobozi bwo gusigasira umutekano mu kurwanya ibikorwa by’iterabwoba.
Yagize ati “Kugira ngo ibi byose bigerweho ariko dukeneye kumenya uruhare rw’inzego z’iperereza mu gutanga amabwiriza kuri ibi bikorwa bya gisirikare, iyo hatabayeho uburyo bw’ubufatanye bikomeza gushyira ibihugu byacu mu kaga.”
“Nizeye ko iyi nama irafatirwamo imyanzuro izafasha mu gushyigikira ifatwa ry’imyanzuro mu gukemura ibi bibazo kugira ngo dushobora guha umutekano abaturage bacu dushinzwe kurinda.”
Muri iyi nama kandi biteganyijwe ko u Rwanda rushyikirizwa inshingano zo kuyobora iyi nama mu mwaka utaha, zari zifitwe na Uganda.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe Iperereza mu Ngabo z’u Rwanda, Col. Andrew Nyamvumba yavuze ko imbogamizi zikiri mu mikorere n’imikoranire mu karere harimo kugera ku makuru no kuyatangira igihe.
Yavuze ko igihe hatabayeho guhanahana amakuru y’iperereza kandi ku gihe, ibitero by’iterabwoba nk’ibyabaye muri Kenya bishobora kuba n’ahandi mu karere.
Ati “Imbogamizi zirimo zikomeye ni igihe cyo kubona amakuru n’uburyo bwo kuyakoresha kuko icyo twifuza kugeraho ni uko tubonye amakuru twafatanya twese tukagira icyo dukora ariko iyo atabonetse mbere ikintu kikaba, hari ubwo bigorana kugira ngo tugire icyo tugeraho, ibyo ni ibisanzwe mu mikorere ya gisirikare. Kubona amakuru ukayatanga mbere nibyo twifuza kuzageraho.”
Umukozi mu rwego rw’iperereza muri Uganda, Brig. Gen. Tumusiime Katsigazi, yavuze ko aka karere gafite ibibazo birimo n’iterabwoba ari nabyo u Rwanda rugiye kuyobora iyi nama rukwiye kwibandaho, himakazwa ubufatanye mu kubikumira no kubirwanya.
Iyi nama y’iminsi ibiri iri kubera i Kigali ku wa 5-6 Gashyantare 2019, mu biraganirwaho harimo ubufatanye hagati y’inzego z’iperereza mu guhashya ibyaha by’iterabwoba ndetse hanagarukwa ku ngamba zafatirwa umutwe wa Ahlu Sunnah Wa-Hamo ugendera ku mahame ya Islam mu gihugu cya Mozambique bivugwa ko ufitanye imikoranire n’imitwe y’iterabwoba ikunze kwibasira akarere.
























TANGA IGITEKEREZO