00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gen (Rtd) Kabarebe yaciye amarenga ko ‘Rwanda Day’ ishobora kubera muri Afurika

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 26 October 2023 saa 08:08
Yasuwe :

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Gen (Rtd) James Kabarebe, yavuze ko mu gihe kiri imbere hazongera gutekerezwa ku mushinga wo gukorera Rwanda Day muri Afurika.

Yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Komisiyo ya Sena y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano ku wa Kane, tariki ya 26 Ukwakira 2023.

Rwanda Day ni igikorwa cyatangiye ku wa 4 Ukuboza 2010, icyo gihe cyabereye mu Bubiligi ku Mugabane w’u Burayi. Ni umunsi umaze kumenyerwa nk’uhuza Abanyarwanda bo mu gihugu, ababa mu mahanga n’inshuti z’u Rwanda, bagahuzwa no kuganira ku cyarushaho guteza imbere igihugu cyabibarutse.

Mu nshuro 10 imaze kuba ntiragera ku Mugabane wa Afurika nubwo iki gitekerezo cyari gihari mbere ya COVID-19.

Perezida wa Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwerane n’Umutekano, Murangwa Hadidja Ndangiza, yongeye kuvuga ko mu biganiro bagiranye n’Abanyarwanda baba hanze by’umwihariko mu bihugu bya Afurika basabye gutekerezwaho.

Yabajije icyo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ibitekerezaho kuko “Mu biganiro twagiranye, abo muri Mozambique basabye ko Rwanda Day yabera muri Afurika.’’

Perezida wa Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano, Senateri Murangwa Hadidja Ndangiza, yatanze icyifuzo cy'Abanyarwanda baba hanze bagaragaje ko byaba byiza Rwanda Day ibereye muri Afurika

Gen (Rtd) James Kabarebe yagaragaje ko u Rwanda rwashyizeho gahunda zigenewe Abanyarwanda baba mu mahanga zirimo uburyo bwo kubahuza no kubakangurira kumenya amateka n’umuco by’igihugu, kongera za Ambasade zibafasha kubona serivisi bifuza mu buryo bwihuse.

Yavuze ko na Rwanda Day ishobora kubera muri Afurika kugira ngo hakomeze habeho kwegera Abanyarwanda aho bari hose, ariko anagaragaza ko hakirimo imbogamizi.

Yagize ati “Rwanda Day yo muri Afurika yashoboka ariko ishobora kutagenda nk’uko biba biteganyijwe. Hari benshi bananirwa kugera aho yabereye.’’

Yagaragaje ko ubu nta Diaspora Nyafurika ihari ihuriza abantu hamwe nk’uko wavuga Afurika y’Uburengerazuba, iy’Amajyepfo n’ahandi.

Mbere y’umwaduko wa COVID-19, igitekerezo cyo gukorera Rwanda Day muri Afurika cyari gihari ndetse hatekerejwe ku Mujyi wa Dakar muri Sénégal nk’aho yagombaga kubera.

Gen (Rtd) Kabarebe yavuze ko iyo gahunda igihari ndetse “Abanyarwanda bumvise ko ari Rwanda Day bagerageza n’amatike y’indege bakayashaka. Icyo nacyo gahunda nizijya gusubukurwa, tuzakora ubuvugizi. Icyo dukeneye ubu ni ugutera Abanyarwanda akanyabugabo.’’

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Gen (Rtd) James Kabarebe, yavuze ko kuva uyu mwaka watangira Abanyarwanda 400 bagaruriwe ku mipaka bajyanywe gucuruzwa mu mahanga

Rwanda Day yagiye itanga umusaruro ahanini bishingiye ku makuru atangirwamo ku buryo n’abasetaga ibirenge bahindura imyumvire yabo.

Yakomeje ati “Twabonye Rwanda Day zabereye mu Burayi na Amerika, hagiye hazamo ba bantu bazaga batinya. Bataragera mu Rwanda ariko bakavuga bati ‘ubwo ari Rwanda Day muri Amerika, icya mbere ntibari bumfate, akaza aje kumva, yahagera bya bindi yatinyaga ahubwo agataha ahambira. Abenshi baraje, twagiye tubazana.’’

Nko muri Afurika y’Amajyepfo hari Abanyarwanda benshi bahahungiye mu 1994, biganjemo abavuye mu Majyepfo y’u Rwanda bavuye mu gihugu banyuze Kamanyola aho babaye mu nkambi mbere yo gukomereza mu duce twa Minembwe, Uvila na Fizi mu nzira zigana mu bihugu bya Zambia, Malawi na Mozambique.

Gen (Rtd) Kabarebe ati “Benshi muri bo bamaze kugaruka, urubyiruko ruto narwo ruzagaruka. Niba za ko habaye Rwanda Day nko mu gihugu kimwe hariya byafasha cyane.’’

Mu kugena ahabera Rwanda Day harebwa ku ngingo zitandukanye zirimo umutekano w’igihugu, umubano wacyo n’u Rwanda, uko cyorohereza abagisura n’uburyo bwo kugikoreramo ingendo.

Rwanda Day iheruka yabereye mu Mujyi wa Bonn mu Budage ku wa 5 Ukwakira 2019. Yahuriyemo abasaga 3500 mu nyubako ya World Conference Center.

Mu nshuro 10 iki gikorwa kimaze kuba cyitabiriwe n’abarenga ibihumbi 38.500 barimo Abanyarwanda n’inshuti zabo baturutse ku Isi yose.

Uko u Rwanda rutera imbere ni ko umubare w’Abanyarwanda bajya gukorera mu mahanga wiyongera n’uruhare rwabo mu gushyikira igihugu rukazamuka. Ikigero cy’amadovize yoherezwa mu gihugu n’Abanyarwanda baba mu mahanga cyazamutseho 16% mu myaka 10 ishize. Yavuye kuri miliyoni 98$ mu 2011 agera kuri miliyoni 461$ mu 2022.

Rwanda Day iheruka yabereye muri World Conference Center i Bonn mu Budage ku wa 5 Ukwakira 2019. Yahuriyemo Abanyarwanda n'inshuti zabo zirenga 3500

Amafoto: Kasiro Claude


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages