Ibiganiro byabo byibanze cyane ku mubano w’ibihugu byombi n’uburyo bwo gushyira imbaraga mu mikoranire hagati y’u Rwanda n’u Buyapani.

Umubano w’ibihugu byombi si uwa none kuko bisanzwe bifatanya mu ngeri zitandukanye.

Mu 1965, ni wo mwaka wabaye intangiriro y’umubano mwiza w’u Rwanda n’u Buyapani kuko ari bwo Masaya Hattori wari umuhanga mu bijyanye n’amabanki yoherejwe i Kigali bigizwemo uruhare n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, IMF, ngo abe mu ba mbere bayoboye Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR.

Kuva icyo gihe u Buyapani bwatangiye kubona u Rwanda nk’igihugu rushobora gukorana na cyo ndetse ibihugu byombi byatangiye kugirana amasezerano y’imikoranire kugeza ubwo mu 2005, Ikigo cy’Abayapani Gishinzwe Iterambere, JICA, cyafunguraga ibiro byacyo i Kigali.

Mu 2010, nibwo u Buyapani bwafunguye ambasade yabwo mu Rwanda, iba intangiriro yo gushimangira umubano wari usanzweho cyane ko kugeza icyo gihe Perezida Kagame yari amaze gukorera ingendo muri icyo gihugu n’abayobozi bacyo bamaze kugenderera u Rwanda mu bihe bitandukanye.

U Buyapani bwakunze kwibanda ku gufasha u Rwanda n’Abanyarwanda mu kubaka ibikorwaremezo birimo ibijyanye n’amazi, uburezi ndetse no guteza imbere ubuhinzi.

Ibi bihugu byombi kandi byakoranye mu guhashya imirire mibi no gufasha Abanyarwanda mu kwihaza mu biribwa.

Umubano w’ibihugu byombi umaze imyaka irenga 60 ndetse impande zombi zishima ko ari mwiza kandi n’ubufatanye hagati y’u Buyapani n’u Rwanda bukaba bukomeje mu ngeri zinyuranye.

Ambasaderi w'u Buyapani mu Rwanda, Amb. Isao Fukushima yagiranye ibiganiro na Gen (Rtd) James Kabarebe
Ambasaderi w'u Buyapani mu Rwanda, Amb. Isao Fukushima yagiranye ibiganiro na Gen (Rtd) James Kabarebe