Uyu musirikare w’imyaka 49 y’amavuko yahungiye muri Congo mu 1994 afite ipeti rya Sous Lieutenant, yitandukanyije na CNRD kuwa 27 Gashyantare 2017 aca mu mashyamba ya Congo no muri MONUSCO, yageze mu Rwanda kuri uyu wa 08 Werurwe 2017.
Akigera mu nkambi ya Mutobo kuri uyu wa 8 Werurwe 2017, Gen. Semugeshi yavuze ko yatekereje gutaha nyuma yo kubona ko ntacyo arwanira no kuvugana n’abatashye mbere bakamubwira ko nta kibazo bafite.
Ati “Abakiri mu mashyamba bahumishijwe n’ingengabitekerezo ibayobya ngo iyo ugeze mu Rwanda uricwa ariko siko bimeze kuko navuganaga n’abamaze gutaha kandi nasanze bameze neza, icyo nabwira abakiriyo ni uko bataha na cyo barwanira uretse gusenya gusa.”
Umuyobozi wa komisiyo y’igihugu yo gusezerera no gusubiza abahoze ari abarwanyi mu buzima busanzwe, Sayinzoga Jean avuga ko n’ubwo umubare w’abakomeje gutaha mu rwababyaye wiyongera hakiriho imbogamizi z’abashaka gutaha bakazitirwa n’uko Congo ibagumana ivuga ko hari ibyaha ibakurikiranyeho.
Ati “Hari benshi bifuje gutaha bazitirwa na Congo ngo hari ibyaha bakurikiranyweho ari tuzakomeza tunoze imikoranire dufatanyije na MONUSCO kugeza bikemutse.”
Akomeza avuga ko kuba hari abafite ubushake bwo gutaha ari ishema kuko nta munyarwanda ukwiye kuba umuzigo no kwitwa amazima adasobanutse kandi afite aho ataha.
Brig. Gen Cômes Semugeshi yakoze imirimo itandukanye muri FDLR aho yabaye umugenzuzi mukuru muri FOCA anayobora za burigade zitandukanye, atashye avuye muri CNRD Ubumwe yiyomoye kuri FDLR kuva mu kwa Gatanu 2016.
Brig. Gen. Semugeshi afite umugore n’abana batatu bose ubu baratashye mu Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO