00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gerageza wandike icyo wibuka bityo nibwo amateka atazatakara- Mucyo

Yanditswe na

Fiacre Igihozo

Kuya 25 May 2013 saa 08:46
Yasuwe :

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ubwo yibukaga abari abakozi bayo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, abayobozi mu nzego zitandukanye basabye buri wese kwandika amateka nk’uburyo bwo kutayibagirwa.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Gicurasi 2013,Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb. Gatete yavuze ko bagomba guharanira ko abari abakozi ba Minisiteri y’Igenamigambi bahora bibukwa, ntibibukwe amazina gusa ahubwo bakibukwa nk’abantu bagasubizwa agaciro bambuwe ku (…)

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ubwo yibukaga abari abakozi bayo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, abayobozi mu nzego zitandukanye basabye buri wese kwandika amateka nk’uburyo bwo kutayibagirwa.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Gicurasi 2013,Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb. Gatete yavuze ko bagomba guharanira ko abari abakozi ba Minisiteri y’Igenamigambi bahora bibukwa, ntibibukwe amazina gusa ahubwo bakibukwa nk’abantu bagasubizwa agaciro bambuwe ku buryo n’abazakorera iyi Minisiteri mu myaka izaza bazahora babizirikana.

Ati: “Iyi Minisiteri izahoraho mu mateka kuko nta gihugu kitagira Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ku isi. Niyo mpamvu nshishikariza umuntu wese waba ufite icyo yifuza gukora ngo amateka y’abantu bacu ntasibangane, ntatinye kukivuga twiteguye kumufasha. Yaba uhanga indirimbo n’uwagira ifoto y’umwe muri aba ni agerageze ayiduhe tubike amateka.”

Iki gitekerezo cyo kubika amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi n’abayizize, cyashimangiwe cyane cyane na Jean de Dieu Mucyo Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG), ufitemo murumuna we Mucyo Eustache wari umukozi w’iyi Minisiteri wishwe.

Yavuze ko uko amateka abikwa neza mu buryo bw’inyandiko, ashishikariza buri muntu wese kugerageza akandika amateka y’abantu azi n’ibyo yabonye.

Ati: “Abantu bacu ntitugomba kubibuka kuko habaye uyu mwanya wagenwe wo kwibuka, tugomba guhora tubibuka buri munsi, mpora mbivuga nubu ndabivuga, gerageza wandike icyo wibuka bityo nibwo amateka atazatakara.”

Bamwe mu bafite ababo bahoze ari abakozi ba MINECOFIN bazize Jenoside, batanze ubuhamya, ukuntu bakorerwaga akarengane k’indengakamere muri iyi Minisiteri, kuko yari ifite ububasha bukomeye mu kwinjiza amatwara y’ivangura aho nko gutanga ibyapa biranga imodoka/plaque bigaragaza nyiri imodoka Akarere akomokamo, bigafasha mu gukora ivangura, nk’uko Dancilla Mukandoli wari umukozi wa MINIPLAN abivuga.

Ambasaderi Gatete yahamagariye abantu gukora icyo bashobora cyose kugira ngo abari abakozi ba MINECOFIN bazize Jenoside
Mucyojean de Dieu ashishikariza abantu kutibuka kuko habayeho umunsi umwe gusa wagenwe
Bamwe mu bafite ababo bibukwaga ndetse n'abakozi ba MINECOFIN

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages