Iyi gereza yafashwe n’inkongi y’umuririo mu ma saha ya saa mbili n’igice nkuko byemejwe na Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe amagereza, RCS, CGP George Rwigamba.
Iyi mpanuka ikimara kuba abagororwa bimuriwe mu cyumba kimwe maze imodoka enye zizimya inkongi zirimo iza polisi n’izo ku Kibuga cy’Indege i Kanombe, zitangira kuzimya.
Yavuze ko amahema atatu ari imbere muri gereza ari yo yafashwe n’umuriro n’ubu bataramenya icyawuteye maze abayabamo bahungishwa byihutirwa kugira ngo badashya.
Ati “Twagize ibyago Gereza ya Gasabo yafashwe n’inkongi y’umuriro amahema amwe n’amwe arimo imbere hariya hagati afatwa n’umuriro ariko habayeho ubutabazi bwihuse ndetse umuriro urazima.”
Yakomeje agira ati “Nta bantu benshi bakomerekeyemo uretse barindwi bagize udusebe duto bahunga ku buryo ntawuri bujyanwe ku bitaro baravurirwa hano.”
CGP Rwigamba avuga ko nyuma y’uko iyi gereza ifatwa n’umuriro hahise hakazwa umutekabno ku buryo nta mugororwa n’umwe uyifungiyemo watorotse.
Avuga ko hagiye gutangira iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye iyi nkongi n’ingano y’ibyangirikiyemo.
Iyi gereza ifashwe n’inkongi nyuma y’iyari yabaye muri Gereza ya Nyarugenge izwi nka 1930, kuri Noheli y’umwaka ushize.
Iyi gereza ifashwe n’inkongi nyuma y’amezi atatu n’iminsi itandatu, indi izwi nka 1930 mu Mujyi rwagati ifashwe n’inkongi yatewe n’insinga z’amashanyarazi zari zishaje.
Ni ikibazo cyatumye inzego zose z’umutekano zitabara, guhera ku ngabo z’igihugu, polisi n’abacungagereza.
Inkuru bifitanye isano: Gereza ya 1930 yibasiwe n’inkongi, humvikana n’amasasu (Amafoto)
Amafoto: Niyonzima Moses



















TANGA IGITEKEREZO