00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gereza ya Nyanza: Umugororwa yarwanye n’undi bimuviramo gupfa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 July 2017 saa 05:07
Yasuwe :

Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS), rwatangaje ko mu ijoro ryacyeye umugororwa witwa Minani Frodouard, wari ufungiye muri gereza ya Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo, yarwanye na mugenzi bikamuviramo urupfu.

Umuvugizi wa RCS, SIP Hillary Sengabo, yavuze ko uyu mugororwa wari afungiye Jenoside yaguye mu bitaro bya Nyanza nyuma yo gukomeretswa na mugenzi we.

Yagize ati “Muri iri joro ryakeye umugororwa witwa Minani forodowari yarwanye nundi arakomereka ajyanwa mu bitaro i Nyanza ariko uyu munsi byanze arapfa, icyateye kurwana birimo gukorwaho ipereza.”

Sengabo yatangaje ko nta myigaragambyo cyangwa igikuba cyacitse muri gereza ya Nyanza. Yemeza kandi ko muri gereza nta bikoresho bikomeretsa birimo kuko bisakwa.

Sengabo yasobanuye ko umugororwa warwanye na Minani, ubu ari gukorwaho iperereza na Polisi.

Muri Gereza ya Nyanza harimo imfungwa n’abagororwa 6998.

Umuvugizi wa RCS, Sengabo Hillary

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages