Ikibazo cy’indwara y’iseru cyumvikanye muri gereza zo mu Rwanda, mu mpera z’umwaka ushize bituma ibikorwa byo gusura abafunze bihagarikwa.
Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa rwatangaje ko abantu bashobora gusura ababo bafungiye muri iyi gereza nk’uko bisanzwe kuko uburwayi bwakize. Icyakora gereza ya Muhanga, Ngoma, Rwamagana na Huye, ziracyari mu kato. Minisiteri y’ubuzima ikazatanga uburenganzira bwo kongera gusura.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Umuvugizi wa RCS, SSP Sengabo Hillary, yavuze ko ibikorwa byo gusura muri gereza ya Mageragere byakomorewe nk’uko bisanzwe bikorwa ku wa Gatanu.
Yakomeje avuga ko izindi gereza zizakomorerwa nyuma y’iminsi 36 itangwa na Minisiteri y’Ubuzima.
Yagize ati “Usibye muri gereza ya Huye, ahasigaye hose dutegereje iminsi 36 itangwa na Minisante mu gihe hari icyorezo cyagaragaye, iyo minsi niyo iri kubahirizwa muri gereza za Ngoma, Rwamagana na Muhanga.”
“Abo rero ni bo dutegereje ngo na bo bakomorerwe bashobore kujya gusurwa.”
Yakomeje avuga ko hari abandi basanzwe bafite ibyangombwa bibemerera gusura umuntu mu buryo bwihariye abo basura ku wa Gatatu.
Hari kandi n’abandi basura ku wa Gatandatu w’icyumweru cya mbere cy’ukwezi ku bana baba biga n’abakozi batarabonye uko bajya gusura ku wa Gatanu.
RCS ivuga ko abagororwa bagera ku 117 aribo bari bafashwe n’iyi ndwara ariko muri bo nta n’umwe yahitanye.



















TANGA IGITEKEREZO