Mu 2020, abasabye kwemererwa kuba abimukira mu Bwongereza bari 37.562. Ibihugu by’u Burayi byakiriye 418.495 by’abantu bifuza kuba abimukira, gusa umubare munini wabo wari abaturage bo hanze ya EU.
Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu mu Bwongereza, Priti Patel, ku wa Mbere w’iki Cyumweru yari mu Nteko Ishinga Amategeko y’Igihugu cye, agaragaza ko muri uyu mwaka bishoboka ko abimukira ibihumbi 65 bashobora kwinjira mu gihugu bavuye ku bihumbi 28 bagaragaye mu 2021.
Hari amakuru yahise akwira mu itangazamakuru, ko u Bwongereza buri mu biganiro na Ghana n’u Rwanda kugira ngo abo bimukira abe ari ho boherezwa mu buryo bw’agateganyo.
Nta ruhande na rumwe rurabyemeza gusa Ghana yabaye iya mbere mu kwamagana iyo gahunda yiswe “Operation Dead Meat”, ivuga ko nta biganiro byabayeho.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Ghana, rivuga ko “Ghana nta biganiro yagiranye n’u Bwongereza kuri iyi gahunda kandi ntiteganya kubigira mu gihe kiri imbere”.
Press Release. #GhanaMFA pic.twitter.com/kS6QNCGnVX
— Ghana MFA (@GhanaMFA) January 18, 2022
Leta y’u Rwanda ntacyo iratangaza ku birebana n’aya makuru.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Politiki n’Imiyoborere muri Ambasade y’u Bwongereza mu Rwanda, Adam Drury, yabwiye IGIHE ko ntacyo yavuga kuri iyi ngingo niba hari ibiganiro byabayeho cyangwa se niba bitarabayeho.
Gusa yagize ati “Icyo Guverinoma y’u Bwongereza yavuze ni uko ifite ubushake bwo gukemura ikibazo cy’abimukira kandi dukomeje kuganira n’ibihugu bitandukanye by’abafatanyabikorwa bacu ku buryo buboneye bwo kubikora.”
U Bwongereza bufite gahunda yo kohereza ingabo ku mipaka cyane iy’amazi kugira ngo zigenzure niba nta bimukira binjira mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!