00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ghana yangiye abanyamategeko bize mu Rwanda gukora umwuga w’ubw’avoka kubera uko bize

Yanditswe na Habimana James
Kuya 2 February 2019 saa 03:11
Yasuwe :

Itsinda ry’abanyamategeko bo muri Ghana, bahawe amahugurwa n’Ishuri rikuru ryo kwigisha no guteza imbere amategeko rizwi nka ILPD rikorera mu Rwanda, bajyanye mu nkiko inzego zitandukanye mu gihugu cyabo nyuma yo gutesha agaciro amahugurwa bahawe.

Bareze Urugaga rw’abanyamategeko n’ishuri rihugura abanyametegeko muri Ghana, babashinja kubangira gukomereza muri iki gihugu andi masomo y’amategeko.

Iki gihugu kivuga ko aba banyamategeko bagiye kwihugurira mu Rwanda, mu gihe uburyo buhakoreshwa mu kwigisha amategeko butajyanye n’ubukoreshwa muri Ghana.

Ubusanzwe ILPD ifite inshingano zo guhugura abanyamategeko bafite icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu by’amategeko ariko muri Kaminuza izwi, bakigishwa kuba abanyamwuga.

Mu 2017 abanyeshuri 35 baturuka muri Ghana bakaba barize muri ILPD.

Imvano y’icyemezo cya Ghana

Umuyobozi Mukuru wa ILPD, Dr Didas Kayihura, yabwiye IGIHE ko ubusanzwe mu myigishirize y’amategeko ku Isi habaho ibice bibiri bizwi cyane, harimo ikitwa ‘Common law’ na ‘Civil law’ mu rurimi rw’Icyongereza.

Common Law ni uburyo bwo kwigisha amategeko bukoreshwa cyane n’ibihugu byakolonijwe n’u Bwongereza bityo bigategekwa kugendera ku byemezo by’inkiko byabaga byarafatiwe mu Bwongereza.

Civil Law ni ugukurikiza uburyo bwitwa Romano-Germanique, aho hakurikizwa amategeko yanditse mu bitabo byitwa ‘Code’.

Ibindi bitandukanya ubu buryo, ni uruhare umucamanza agira mu miburanishirize y’imanza, aho uwo muri Common Law atagira uruhare na ruto mu icukumbura ry’ibimenyetso, naho uwa Civil Law akaba yabicukumbura igihe abona biribuganishe kukubona ukuri no gutanga ubutabera.

Ubu bwanyuma nibwo bukoreshwa cyane ku Isi nubwo nayo ifite ibyo yanengwaga ari na yo mpamvu u Rwanda rwahisemo kuzivomamo ibyiza byazo zose hatirengagijwe n’ubukungu buri mu muco nk’Abanyarwanda.

Ghana nk’igihugu cyakorenijwe n’u Bwongereza gikoresha uburyo buzwi nka Common Law, mu gihe iyo ugiye mu ishakiro rizwi nka Wikipedia ku Rwanda, hariho amakuru ashaje avuga ko rugikoresha Civil Law, kandi rwarabivuyemo. Ibi bigatuma abanyamategeko ba Ghana bigiye mu Rwanda iyo bageze iwabo batemerwa.

Dr Kayihura yavuze ko umwihariko w’u Rwanda, ari uko rutagendera kuri ubu buryo bubiri cyane kuko usanga bwaratangijwe n’abakoloni, bituma rushyira imbere amategeko agirira umuturage akamaro ndetse n’uwahize akaba atagira imbibi aho agiye gukora.

Yagize ati “ILPD yaremewe kutita kuri ubwo buryo ahubwo ikerekana ibyiza biri muri buri yose kugira ngo itegure umunyamategeko kuba yakora muri Common law cyangwa civil law. Iyi niyo mpamu usanga twigisha abanyamategeko bo muri Cameroon, Togo n’u Burundi kandi bakoresha civil law, abo muri Uganda, Kenya, Nigeria na Ghana bakoresha common law.”

Ghana ifite ibindi bibazo byihariye

Dr Kayihura yakomeje agira ati “Sinshaka kubijyamo ariko muri Ghana bavuga ko kwinjira mu mwuga w’abanyamategeko bifunze cyane, noneho bumvise ko haje abandi bigiye mu Rwanda kandi ari benshi bumva ko wenda bashobora kwisuka ku isoko ry’iwabo bakaba benshi.”

Mu mwaka ushize nibwo ikigo gihugura abanyamategeko muri Ghana cyandikiye aba banyametegeko bigiye mu Rwanda ko batemewe mu gihugu cyabo, kuko ngo bigiye mu buryo budakoreshwa iwabo.

Dr Kayihura yavuze ko nyuma y’aho aba banyametegeko bamusabye kubafasha muri iki kibazo, ubwe yandikiye ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe guhugura abanyametego muri Ghana, ababwira ko bareka kwita u Rwanda igihugu gikoresha uburyo bwa civil law.

Yagize ati “Nabandikiye mbabwira ko niba babona hari ikindi gikenewe cyo kwigisha aba banyeshuri bakitubwira, noneho wenda tukabikora nk’umwihariko w’abanya-Ghana, ariko ntibabuze amahirwe.”

Yavuze ko no mu barimu bigisha muri ILPD harimo umunya-Ghana, uyu kaba yari n’umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga, amaze imyaka ibiri agiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Uyu kandi ngo yanayoboye ishuri ritanga amahugurwa ku banyamageko muri Ghana.

Dr Kayihura yagaragaje ko u Rwanda rwasabye ko uwo mwarimu na we yabaha ibisobanuro ku byo yabonye mu Rwanda, byaba na ngombwa bakaza mu Rwanda kureba uko igihugu cyigisha.

Ishuri rya ILPD rifite abarimu baturuka ku isi hose hari abava mu Rukiko rw’Ikirenga mu Rwanda no mu Bushinjacyaha Bukuru, abo muri Uganda, Kenya, Ghana , u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Higamo kandi abanyametego bava mu bihugu nka Ghana, Nigeria, Uganda, Cameroon, u Burundi, Uganda, Kenya, Togo n’u Rwanda.

Abanyamategeko bahuguriwe mu Rwanda ntibemewe muri Ghana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages