Ubwo IGIHE yasuraga Gianna, imfura mu muryango wa Gashemeza Fred na Mukarusagara Aline, utuye mu Murenge wa Kimironko, Akagari ka Kibagabaga, Umujyi wa Kigali, yari yishimiye kuba yahigitse abandi bose mu gihugu.
Ati “Nishimye cyane nkibimenya, ndashima Imana kuko ndiga ariko n’abandi bigaga, ni Imana gusa yabimfashijemo”.
Uyu mwana avuga ko ibanga yakoresheje ari ukubyuka kare agasubira mu masomo ye, akita cyane ku mikoro abarimu babaga bamuhaye kandi akihatira gusobanuza ibyo atumvise.
Ati “Mu busanzwe uko nateguraga amasomo yanjye ni uko nabyukaga mu gitondo nka saa cyenda nkiga, narangiza nkitegura nkajya ku ishuri, navayo nkakora umukoro abarimu bampaye, nkabona gusubira mu byo twize, byaba ari ku wa Gatandatu cyangwa ku Cyumweru nabwo nkiga, iyo mwarimu yanyigishaga ikintu sinkumve, naramubazaga cyangwa nkagenda nkakora ubushakashatsi ku ruhande.”
Kuva mu mashuri y’ikiburamwaka, Ishema Blessing Gianna yakomeje kugaragaza ubushake bwo kwiga no gushaka kumenya, ageze mu wa Gatatu w’ikiburamwaka, nibwo yatangiye kuba wa mbere.
Yavuze ko ababyeyi be bamufasha kuko icyo yakeneraga ikintu cyose bakimuhaga, nko kugura ibitabo, gukora imikoro mwarimu yamuhaye n’ibindi.
Mukarusagara Aline umubyeyi wa Gianna, yavuze ko uyu mwana akiri muto yagaragaje ubushake budasanzwe bwo kwiga, ku buryo guhera mu mwaka wa kane w’amashuri abanza, atajyaga arenga mu myanya itatu ya mbere.
Ati “Gianna ni umuntu ukunda kwiga, nta bintu byo kumuhata ngo jya kwiga bimubaho uhereye mu mashuri y’ikiburamwaka, twe twamufashaga mu mikoro yatahanye tukamenya ngo yayikoze”.
Umwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza ibihembwe byose bitatu yabaye uwa mbere, muri rusange guhera mu wa Kane ntiyigeze arenga imyanya itatu ya mbere. Ababyeyi bari bamufitiye icyizere ariko bakizera ko Imana ishobora byose izabikora.
Mukarusagara avuga ko iyo abarimu babaga hari igitabo batumye Gianna, nk’ababyeyi be batasinziraga batarakigura.
Yagize ati “Ku kigo bafite ukuntu bavuga ngo iki gitabo kirakenewe, niba igitabo gikenewe, Gianna ntabwo yemeraga ko turyama cyangwa se ngo habeho ikindi kintu gikorwa icyo gitabo kitaragurwa, ubushobozi bwaba bubonetse cyangwa butaraboneka, we yaravugaga ngo igitabo kiri hehe? Ukabona ko ibyo aribyo byose uwo mwana afite imbaraga zo gushaka kwiga.”
Yashimye Jeannette Kagame wita by’umwihariko ku mwana w’umukobwa
Tariki ya ya 9 Ukuboza 2018, Madamu Jeannette Kagame, yakiriye abana 200 bahagarariye abandi mu gihugu, mu isangira ryo kubifuriza noheli nziza n’umwaka mushya muhire.
Ishema Blessing Gianna ni umwe muri aba bana bagize amahirwe yo guhura na Madamu Jeannette Kagame.
Gianna yabwiye IGIHE ko ashimira uko Madamu Jeannette Kagame yita ku mwana w’umukobwa.
Ati “Narishimye kuba narasabanye na Jeannete Kagame, namwifuriza umwaka mushya muhire kandi nkaba namushimira kubera ko afasha abakobwa bakiga neza, nta mbogamizi bahuye nazo.”
Kuri uyu wa 31 Ukuboza 2018, nibwo amanota yatangajwe agaragaza ko mu banyeshuri 247 763 bakoze ibizamini bisoza abanza, abatsinze bangana na 81.1% bagera kuri 201 080.
Abatsinze bari mu cyiciro cya mbere mu mashuri abanza ni 8 271 bangana na 3.3%. Muri bo abakobwa bangana na 3736 (45.2%) mu gihe abahungu ari 4535 (54.8%).
Abanyeshuri bakoze ikizamini cy’Icyiciro Rusange mu 2018 bangana na 99 209. Muri bo abagera kuri 80 966 (83.3%) baratsinze. Abakobwa batsinze ni 41 990 (51,90%) mu gihe abahungu ari 38 976 (48.10%).
Muri Tronc- Commun, abaje mu cyiciro cya mbere ni 9612 biganjemo abahungu 5825 (60.60%) mu gihe abakobwa ari 3787 (39.40%).





Ibitekerezo 0