Mu minsi ishize, ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR nibwo ryatangiye gahunda yo gushakira impunzi z’ abanye-Congo ziri mu Rwanda ibihugu byazakira mu rwego rwo kuzifasha kuzamura imibereho yazo.

Izo mpunzi zakunze kujyanwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe impunzi, Tariki ya 20 Kamena 2016, Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko izakomeza gufatanya n’ Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi ndetse na Leta y’u Rwanda mu bikorwa byose bigamije gushyigikira impunzi ziri mu nkambi zitandukanye mu gihugu.

Muri uyu mwaka Amerika yatanze inkunga ya miliyoni 24.1 z’ amadorali mu bikorwa byo gufasha impunzi ziri mu Rwanda.

Imwe mu miryango y’izi mpunzi icumbikiwe mu nkambi ya Gihembe ivuga ko akenshi ibura aya mahirwe bitewe n’uko abakobwa babo bakunze kubyara inda zitateganyijwe bigatuma urugendo rusubikwa kubera ibyangombwa.

Shumbusho Rucogoza, umusaza uri mu kigero cy’imyaka 63 y’amavuko afite umugore n’abana batanu, aganira na IGIHE yavuze ko amaze igihe kinini we n’umuryango we bategereje kujyanwa muri Amerika ariko bikicwa n’uko abakobwa be babyarira mu rugo.

Ati “Iki ni ikibazo gihangayikishije imiryango myinshi hano, ugasanga mwakorewe ibintu byose byamara kurangira umukobwa wawe akaba arabyaye. Ibyo bituma dosiye isubira inyuma kuko uwo mwana ntimwamuta. Bisaba igihe kirekire kugirango nawe ashyirwe ku rutonde kuko abanza kubarurwa kugira ngo abone ibyangombwa. Ibi biri guturuka ku busambanyi bubera muri iyi nkambi bwamaze kuba umukino.”

Mapendo Alice afite umukobwa wabyaye mu mpera za 2014 ubwo biteguraga kujya muri Amerika, ariko kugeza ubu ngo kongera kubona ayo mahirwe byaranze.

Yagize ati" Twebwe twiteguraga kugenda mu ntangiriro za 2015 biza kwanga kubera umukobwa wacu yabyaranye n'umuntu utari impunzi kandi ntabwo HCR yakwemerera gutwara umwana udafite ababyeyi. Byadusabaga rero ko uriya musore adusinyira ko yemeye ko dutwara umwana we yabanje kwanga, aho akundiye ubu nibwo twongeye gutangira urumva ko bitudindiza cyane."

Umukobwa wabyariye iwabo utarashatse ko amazina ye atangazwa, yagize ati “ Iyo ubyaye udafite umugabo uwo mubyaranye ntakwemerere ko utwara umwana ntabwo bakwemerera ko ugenda kereka usize umwana kandi bituma n'umuryango wawe wose mwibarurije hamwe utagenda. Nkanjye byabaye ngombwa ko turindira umwana akabanza kuzuza nibura umwaka ubu nyine twabaye turetse twese kuko papa we yaramunyimye."

Kamanzi Straton uyobora inkambi ya Gihembe avuga ko iki kibazo koko kiri mu by’ingutu bahura nabyo ariko ngo bakiburiye umuti kubera ubuzima mu nkambi babayeho.

Ati“Ibyo bibaho koko ariko nta kundi wabigenza mu bantu babayeho gutya urumva turakomeza kwigisha dufatanije n’izindi nzego ariko nta kindi twe twakora ku bushobozi dufite.”

Ikibazo cy’inda zitateganyijwe zivuka mu nkambi ya Gihembe umunsi ku wundi gihangayikishije ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi kuko abo bana bavuka bakunze guhura n’imibereho mibi bigatuma imibare y’abana bagaragaraho indwara ziturutse ku mirire mibi muri aka karere ihora yiyongera.

Benihirwe Charlotte, Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yatangaje ko batangiye ubukangurambaga.

Ati “Nibyo koko icyo kibazo kirahari icyo dukora ni ugukomeza tukaganiriza imiryango ihari tubereka ko tutifuza ko igihe bazasubira mu gihugu cyabo bazaba bafite imibereho mibi kuko bikomeje kuriya byabagiraho ingaruka z’igihe kirekire.”

Imibare itangwa n’ubuyobozi bw’inkambi ya Gihembe igaragaza ko buri munsi havuka abana nibura babiri mu buryo butateganijwe.

Impunzi zose zicumbikiwe muri iyi nkambi zigera ku bihumbi cumi na bitatu.

Bamwe mu baba mu nkambi ya Gihembe babuzwa amahirwe yo kujya muri Amerika n'abakobwa babo babyara inda zitateganyijwe
Bamwe mu baba mu nkambi ya Gihembe babuzwa amahirwe yo kujya muri Amerika n'abakobwa babo babyara inda zitateganyijwe