Aba bana b’abahungu bapfuye umwe yari afite imyaka ine undi afite itanu, bakaba baguye mu cyobo cya metero eshanu z’uburebure. Iki cyobo kiri mu ishyamba riri hafi y’iwabo byacukuwe mu rwego rwo kurwanya isuri.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamiyaga, Kalisa Claudien yavuze ko iperereza ryatangiye gukorwa ku bufatanye bw’ inzego zitandukanye kugira ngo hamenyekane iby’uru rupfu.
Hari andi makuru avuga ko nyina w’abana yari yababwiye ko barajya gusura kwa Nyirakuru hakurya y’iryo shyamba, bigakekwa ko abana bashatse kugenda mbere ngo ababyeyi babo baze kubasangayo, bikarangira baguye mu cyobo cy’amazi.
Imirambo y’abana yajyanywe ku bitaro bya Byumba ngo ikorerwe isuzuma.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!