00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gicumbi: Ababyeyi basabwe kurushaho kwita ku burere bw’abana babo

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 27 June 2016 saa 06:40
Yasuwe :

Benihirwe Charlotte, Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yasabye ababyeyi kwikubita agashyi bakibuka ko aribo ba mbere bagomba kwita ku mibereho y’abana babo.

Ibi yabitangaje mu muhango wo kwizihiza umunsi w’umwana w’umunyafurika wanahuriranye n’umunsi mpuzamahanga wo kwamagana imirimo ivunanye ikoreshwa abana wabereye i Byumba mu Karere ka Gicumbi kuwa Gatanu, taliki ya 23 Kamena.

Ati “Impamvu dukomeza tubona ibibazo by’abana babayeho nabi akenshi biri guterwa n’uko muri iki gihe hari bamwe mu babyeyi biyambuye inshingano bafite ku bana babo kandi ubusanzwe aribo bagomba kumenya umunsi ku wundi ubuzima n’imibereho byabo babyaye.

Benihirwe yagarutse ku kibazo cy’abana bata amashuri burundu kimaze iminsi gihangayikishije inzego zitandukanye mu gihugu, agashimangira ko kugira ngo kirangire burundu bizasaba ko buri wese akigira icye.

Ati “Ababyeyi benshi muri iki gihe uburere bw’abana babo babuhariye mwarimu n’umukozi nyamara tugomba kumenya y’uko dufite n’inshingano zo gukurikirana umwana no ku ishuri, tukamenya uko biga. Aha mbonereho no gusaba inzego z’ibanze kujya nabo bamenya umunsi ku wundi imyigire y’abana bari mu mashuri aherereye aho bayobora kugirango ibibazo bijye bishakirwa umuti hakiri kare.”

Muri uyu muhango abayobozi batandukanye bamaganye ibikorwa byose bibangamira ubuzima bw’umwana hatungwa agatoki abantu bagikoresha abana mu gusoroma icyayi, ababakoresha mu birombe bicukurwamo amabuye y’agaciro n’imicanga ndetse n’indi mirimo bigaragara ko ipyinagaza ubuzima bwabo.

Amon Nkurunziza, Umuyobozi mu muryango wita ku bana batagira kivurira (SOS) ku rwego rw’igihugu ushinzwe gahunda yo gufashiriza abana mu miryango bavukamo, kuri we ngo nta wavuga ejo heza mu gihe abana batari mu mashuri.

Yagize ati “kuba muri iki gihe hirya no hino hagaraga abana bari ku mihanda mu mirimo itandukanye batiga biteye inkeke kuko nibo dutezeho u Rwanda rw’ejo hazaza. Niyo mpamvu muri SOS dushyira imbere uburere bw’abana tukabategura hakiri kare kuzavamo abantu bafitiye akamaro imiryango yabo n’igihugu muri rusange.”

Yakomeje agira ati “Ababyeyi bagomba kongera gushishikarira kwita ku burere bw’abana babahatira cyane kwiga kuko nta wundi murage muri iki gihe umubyeyi yaraga uwo yabyaye.”

Umunsi mukuru w’umwana w’umunyafurika wizihizwa buri mwaka kuya 16 Kamena.
Insanganyamatsiko y’ uyu mwaka igira iti: “Uburere bwiza ni umusingi w’ejo hazaza h’umwana.”

Ababyeyi bafatanyije n'abana gucinya akadiho
Abana bambaye nk'abanyamideli bashimishije abantu
Abahanzi barimo Ama G The Black(wambaye umutuku) na Jay Polly basusurukije imbaga y'abitabiriye uyu muhango
Umuyobozi w'akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Benihirwe Charlotte(hagati) mu muhango wo kwizihiza umunsi w'umwana w'Umunyafurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages