00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gicumbi: Abagabo barashinjwa ubusambo nk’imwe mu mpamvu yo kutitabira gusezerana

Yanditswe na Evence Ngirabatware
Kuya 1 September 2023 saa 12:27
Yasuwe :

Gukunda imitungo no kutizera abo bashakanye, ni bimwe mu byo abagore bo mu karere ka Gicumbi bashinja abagabo, nk’imwe mu mpamvu zituma hakigaragara imibare y’ingo nyinshi zibana zidasezeranye mu mategeko.

Abaturage baganiye na IGIHE, bavuze ko abagabo akenshi banga gusezerana banga kuzagabana imitungo n’abagore babo mu gihe bashobora gutandukana.

Nyiranizeyimana Devothe ni umugore ufite abana batatu ariko utabana n’umugabo bashakanye.

Ati “Umugabo twaratandukanye kandi yagiye tutarasezeranye, gusa impamvu abagabo badakunda gusezerana ni uko baba banga kugabana imitungo n’abagore babo.”

“Umugabo atekereza ko namara gusezerana mu mategeko umugore we azajya amutegeka ku mitungo, aribyo banasobanura ko byitwa agasuzuguro, bigatuma abakobwa bashaka kubaka ingo bapfa kwemera kubana badasezeranye.”

Urakoze Serarafine na we ashimangira mu rya mugenzi we, akavuga ko gusangira imitungo ari imwe mu ntandaro ituma abagabo badafata icyo cyemezo.

Ati “Abagabo benshi batekereza ko nibamara gusezerana mu mategeko abagore babo bashobora kwaka gatanya bigatuma batekereza ku mitungo, hariho n’abakobwa bumva ko nyuma yo gusezerana bafite uburenganzira mu mategeko bakitwara nabi nk’abayobora urugo, ibyo kutizerana hagati aho nabyo bikabiteza umurindi.”

Ubuyobozi bw’ akarere ka Gicumbi buvuga ko bwashyize imbaraga mu bukangurambaga bwo gusobanurira abaturage ibyiza byo kubana barasezeranye, bakarushaho no kwirinda amakimbirane akunze kugaragara mu miryango.

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe ubukungu, Uwera Parfaite ati “Abaturage mugomba gukundana mukabana, mukizerana ndetse mukubahana ku buryo abana bakomokaho bazagira uburere bw’ababyeyi, mukanibuka kwandikisha abana mu irangamimerere ngo bagire uburenganzira bwose".

Ikibazo cy’imiryango ibana itarasezeranye gikunze kugaruka mu nteko z’abaturage, ubuyobozi bw’akarere bukaba busaba iyi miryango gusezerana, kwirinda amakimbirane, kudasuzugurana hagati y’abashakanye, no kugirana ikizere hagati yabo.

Abaturage bo mu murenge wa Nyankenke bavuga ko kudasezerana bigira ingaruka mu kwandikisha abana
Nyiranizeyimana Devothe ufite abana batatu, yavuze ko ubusambo bw'imitungo buri mu bituma abagabo badasezerana n'abagore mu mategeko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages