00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gicumbi: Abagore bubakiye mugenzi wabo watawe n’umugabo inzu ya miliyoni 6 Frw

Yanditswe na Evence Ngirabatware
Kuya 14 March 2024 saa 07:44
Yasuwe :

Mukantwari Valentine umaze imyaka 9 abayeho mu buzima bugoranye nyuma yo gutabwa n’umugabo we akamusigana n’ abana bane badafite aho guhengeka umusaya, yubakiwe inzu ya miliyoni 6Frw.

Ku wa 14 Werurwe 2024 ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 30 u Rwanda rutandukanye n’ibikorwa biheza abagore, Mukantwari Valentine nibwo yahawe iyi nzu yubakiwe na bagenzi be b’abagore bo mu Karere ka Gicumbi mu Murenge Mutete.

Nyuma yo kuganira ku mbogamizi Mukantwari afite, abagore bakusanije ubushobozi bamwubakira inzu y’amabati 36 ifite agaciro ka Miliyoni 6Frw.

Mukantwari yavuze ko iki gukorwa cyamushimishije cyane.

Ati “Nabaga mu nzu y’icyumba kimwe n’abana banjye uko ari bane, kandi nayo nayubakiwe na mama ( umubyeyi wanjye) umbyara, nko kunshumbusha kuko yabonaga imiruho mfite, gusa aba bagore Imana ibahe umugisha kuko nari mbayeho nabi, turarana n’abana banjye tubyigana, ariko bagenzi banjye barantabaye, ni ikigaragaza ko hari abagore bashoboye.”

Yakomeje avuga ko “Nagerageje kwirwanaho, abana bacu bose bari mu ishuri nubwo mbarera njyenyine, nta kazi ngira usibye guca inshuro, ariko ubufasha bw’abagore bagenzi banjye bampaye bunyongereye imbaraga zo gukora, bampaye inzu y’ibyumba bine n’uruganiriro, bampaye intebe n’ameza, matola n’ibitanda, ndetse n’ibiribwa, Imana ibahe umugisha.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mutete, Mwanafunzi Déogratias, yashimangiye ko Mukantwari yagejejweho ubushobozi nyuma y’uko n’ ubundi ari abagore bagenzi be bari bamukoreye ubuvugizi , ku bufatanye bw’umurenge n’akarere bakabongerera ubushobozi.

Ati “Ni umugore utuye mu murenge wacu, twashakishije ubushobozi cyane cyane abagore bo muri Mutete, bateranya inkunga, dushaka abafatanyabikorwa, ndetse bimwe tubihabwa no ku karere, afite inzu y’amabati 36, kandi turakomeza kumushyigikira kugeza ubwo abona ko atagomba guheranwa n’agahinda.”

Mukanyamibwa Clémence utuye mu Kagari ka Musenyi, yavuze ko uyu mugore yari abayeho nabi, ndetse ko bibazaga uburyo yabanaga n’abana bane mu nzu y’icyumba kimwe.

Uwamurera Olive uhagarariye Inama y’igihugu y’abagore mu Karere ka Gicumbi, yavuze ko bishimira intambwe ba mutima w’urugo bagezeho mu Karere ka Gicumbi.

Ati “Abagore muri Gicumbi bari ku kigero cya 51 by’abaturage bose, kandi bafatanya n’abagabo mu bikorwa bitandukanye by’iterambere, haba mu kurwanya imirire mibi, kujyana abana mu mashuri, kwigisha isuku n’isukura n’ibindi.”

Ibirori byo kwizihiza umunsi mukuru w’abagore muri Gicumbi byaranzwe no kuremera abatishoboye batandukanye babaha ibiryamirwa, guha abana amata, ibiribwa n’ibindi bitandukanye.

Mu muhango wo gutaha iyi nzu, uyu mugore yahawe n’ibiribwa
Mukantwari Valentine yubakiwe na bagenzi be inzu ya miliyoni 6Frw
Mukantwari Valentine yahawe n'ibikoresho by'isuku

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages