Byagarutsweho ku wa 10 Kanama 2023 ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wa serivisi z’irangamimerere mu Karere ka Gicumbi, Umurenge wa Nyankenke.
Abaturage b'Akarere ka Gicumbi bavuga ko basiragira cyane mu gihe bajya gushaka serivisi zirimo kwandikisha no kwandukuza abapfuye, bigatuma hari ababyihorera bagashyingura, gusa amakuru akamenywa n'Umudugudu batuyemo.
Nyiranizeyimana Devothe utuye mu kagari ka Kigogo, avuga ko bakeneye kwegerezwa serivisi z'irangamimerere mu tugari.
Urakoze Seraphine yagize ati " N'ubundi iyo umuntu atabyariye kwa muganga ngo yandikirwe ku Kigo Nderabuzima, amakuru ashobora kuyatanga wenda ku Kagari ariko hari n'abatabikora kubera imirenge batuyemo nta bikoresho bihari, iyo ari uwabuze umuntu we akenshi aranabyihorera.”
Umuyobozi w'Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe ubukungu, Uwera Parfaite, yavuze ko bikiri imbogamizi mu mirenge cumi n'umwe itaragezwaho ibikoresho bifasha kunoza serivisi z'irangamimerere.
Uyu muyobozi avuga ko mu mirenge 21 igize akarere, icumi gusa ari yo ifite ibikoresho nkenerwa.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisitiri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, Dusengiyumva Samuel, yabijeje ko iki kibazo cyo gukora ingendo ndende ku baturage bajya gushaka serivisi z’irangamimerere kizwi kandi ko kizakemuka mu gihe kitarenze amezi atandatu.
Ati “Mu gihe kitarenze amezi atandatu hari gushakwa uburyo bwo kugeza ibyuma bifotora ku tugari, ku buryo nta muturage uzajya arenga imbibi z'utugari ajya kwifotoza ahandi.”
Serivisi z’irangamimerere zirimo kwandikisha abavutse, kwandukuza abapfuye, gushyingira, ubutane, kubera umubyeyi umwana utabyaye, gutesha agaciro ishyingirwa n’ibindi.









Ibitekerezo 0