Umurenge wa Rutare uza ku mwanya wa kabiri inyuma y’uwa Bumba mu mubare munini w’abangavu batwara inda zitateganyijwe, bigaterwa n’impamvu nyinshi zirimo kuba ababyeyi bigira ba ntibindeba.
Nk’uko byagaragajwe na World Vision, Umurenge wa Rutare ubarurwamo abana b’abakobwa bagera kuri 55 batwaye inda zitateganyijwe kuva muri Nyakanga 2014.
Munyendamutsa Jean de la Bonheur umuyobozi wa World Vision mu Ntara y’Amajyaruguru avuga ko kuba bamwe mu bana b’abakobwa bakigaragaraho inda zitateganyijwe ku ruhande rumwe biterwa n’ababyeyi ubwabo basa n’aho biyibagiza inshingano bafite ku banababo, doreko batabakurikira aho babarizwa mu gihe batari kumwe na bo.
Munyendamutsa akomeza agira ati “…hakiyongeraho n’imyitwarire y’ababyeyi badaha uburere bwiza abana babo, bityo ubufatanye n’uruhare rwa buri wese birakenewe kuberako ingaruka zifata kuri buri wese, doreko binadindiza iterambere ry’imiryango n’igihugu muri rusange.”
Mu gikorwa cyo kurwanya inda zitateganyijwe zikomeje kwiyongera mu Murenge wa Rutare, umwana w’umukobwa mu batwaye izo nda yatanze ubuhamya , avuga ko yasamye yiga mu mwaka wa Kane indimi n’ubuvangazo, none ubu afite umwana w’ameze 6. Avuga ko bitamworoheye doreko no mu masaha yo gufata ifunguro rya saa sita ahabwa uruhushya akajya konsa umwana.
Uwo mwana na bagenzi be batanze ubuhamya nk’abahohotewe mu buryo butandukanye, ni na ho bavuga ko bagiye guhera bafata iya mbere mu gufasha abataratwita.
Umurerwa Flaurence ushinzwe imibereho myiza mu Murenge wa Rutare avuga ko ubukangurambaga bugiye gukomeza gukorwa, aho bagiye guhera mu babyeyi bakibutsa n’abana guhakana mu gihe bije nk’ibishuko bishingiye ku guhabwa impano z’uduhendabana.
Muri uyu murenge wa Rutare habarizwa abarenga 55 batwaye inda zitategenyijwe guhera mu 2014, ari na yo mpamvu umuryango Worlld Vision wita ku bakiri bato umaze iminsi ukora ubukangurambaga ndetse bukaba bukomeje, aho kuri ubu uri no gufasha abahuye n’ibibazo nk’ibyo batishoboye.
Bamwe bamaze guhabwa amatungo 72 magufi mu buryo bwo kubafasha, bakazoroza n’abandi, abarenga 70 bahawe ibikoresho by’ubuhinzi n’ibyo mu rugo kimwe n’amatungo bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 2.7200.000 mu gihe cy’amezi 6.
Amafoto: Munyendamutsa Jean de la Bonheur



















TANGA IGITEKEREZO