Ni isoko ryitabirwa n’abaturuka mu turere twa Gicumbi, Gatsibo, Rulindo, Gasabo n’Umujyi wa Kigali.
Bamwe mu baturage bavuga ko ryubatswe kera risakarwa igice gito none iyo imvura iguye cyangwa izuba rivuye, ibicuruzwa byabo biranyagirwa bikangirika.
Uwitwa Nkerabigwi Patience ukorera muri iri soko yagize ati “Abacuruzi ba Rutare usanga abenshi bakorera ahadasakaye; iyo imvura iguye turanura, abandi bagatwikiza shitingi ariko hari nubwo usanga bamwe ibicuruzwa byabo byangiritse cyane. Turasaba ko ahadasakaye naho hakubakwa.”
Nyiranizeyimana Annonciata ati “Mu bacuruzi barirema usangamo n’abagore bahetse abana, izuba riratwica ndetse n’imvura yagwa ikatunyagira. Iki kibazo twakimenyesheje ubuyobozi bw’Umurenge, dutegereje ko bazasakara igice kinini gicururizwamo ahadasakaye, naho hagasakarwa”.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe imibereho myiza, Mbonyintwari Jean Marie Vianney, avuga ko ku wa 14 Ugushyingo 2023 bakoranye inama n’abaturage ba Rutare, hagamijwe gukusanya ibitekerezo by’abaturage bizashyirwa mu igenamigambi ry’ibikorwa by’umwaka wa 2024-2025, iki kibazo cy’isoko na cyo kikaba cyaragarutsweho.
Ati “Twaganiye n’abaturage ba Rutare ku bikorwa by’akarere bigomba gushyirwa mu ngiro hagendewe ku bitekerezo byabo, bigashyirwa mu igenamigambi. Iri soko rifite ahantu hanini hadasakaye bakitubwiye ariko no mu mwaka ushize twari twakimenyeshejwe, twabasoanuriye ko ibitekerezo byari byakusanyijwe ubushize ntibikorwe byatwe n’ingengo y’imari itari yabonetse ariko turongera dushake ubushobozi bwo kurisakara.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!