00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gicumbi: Abashegeshwe n’ibiza batangiye gufashwa

Yanditswe na Evence Ngirabatware
Kuya 8 November 2023 saa 10:03
Yasuwe :

Abaturage basaga 750 bo mu mirenge 21 y’Akarere ka Gicumbi bagizweho ingaruka z’ ibiza byiganjemo imvura nyinshi n’umuyaga ukabije biherutse, batangiye guhabwa ibikoresho by’ibanze mu rwego rwo kubahumuriza no kubafasha gukomeza ubuzima.

Ni abaturage bavuga ko babayeho mu buzima bwo gukodesha inzu nyuma y’ uko ibisenge byazo bari barubatse byatwawe n’umuyaga.

Mukamana Vestine utuye mu murenge wa Rukomo akagari ka Kinyami mu mudugu wa Ryarubanza afite Umuryango w’abantu barindwi.

Yavuze ko babayeho mu buzima bukomeye bwo gukodesha nyuma y’uko iyo bari barubatse igisenge cyayo gitwawe n’umuyaga wari mwinshi ndetse n’ibindi bikoresho byabo bigatembanwa n’amazi y’ imvura.

Yagize ati “Inzu yacu yatwawe n’ umuyaga kubera imvura nyinshi, mfite umuryango w’abantu barindwi ariko turi mu bukode, Tubayeho nabi nyuma y’ ibiza byaduteye mu kwezi kwa Gatanu. Nubwo turi gukodesha twari twongeye kubaka inzu y’ amabati 25, Ariko Ubuyobozi bwaduhaye amabati 20, ahandi hejuru hasigaye harava, imvura iyo iguye dushaka ibyo dupfukaho”.

Sindikubwabo Théodore na we inzu ye yaragurutse ,ubuyobozi bumuha amabati. Kuri ubu banamuhaye ibikoresh by’ibanze akenera mu rugo.

Yagize ati “Twashimye ibikoresho baduhaye byo gukoresha mu rugo, banadukanguriye kurushaho kuzirika ibisenge, natwe turashyiramo imbaraga”.

Ubufasha bwo kubaha ibikoresho ku ikubitiro bwagejejwe ku baturage baturiye mu mirenge ya Byumba, Miyove Nyankenke, Kageyo na Rukomo. Bahawe ibikoresho byiganjemo imyenda, ibyo kwiyorosa, ibikoresho by’isuku n’ibindi.

Girimbabazi Rugabira Pamella, Umukozi wa Croix Rouge ufite mu nshingano gufasha abaturage bahuye n’ ibiza, yavuze ko nyuma y’isuzuma no kubona ubufasha, babonye ari ngombwa kwita kuri abo baturage.

Ati “Abaturage turabahumuriza kandi tukabasaba guhora biteguye kwirinda ibiza. Muri Croix Rouge tugira na gahunda yo kwigisha abaturage uburyo bakwirinda ibiza, harimo no kwihangana mu gihe bahuye n’ ibyo bibazo”.

Ni inkunga iri gutangwa bagendeye kuri site zaho imirenge yegeranye. Iki gikowa kikaba kiri guherekezwa no gutanga ubutumwa butandukanye bugamije kugira uruhare mu gukumira ingaruka ziterwa n’ibiza ku baturage.

Aba baturage bavuga ko ibintu bitoroshye kubera ingaruka basigiwe n'ibiza
Mu byatanzwe harimo ibiringiti, amasabune, amajerekani n'ibindi ku miryango itandukanye
Bahawe ibikoresho byiganjemo iby'isuku

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages