Abashoferi babiri bari batwaye imodoka zo mu bwoko bwa Toyota Primio zifite pulake zo muri Uganda, batawe muri yombi biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage ko hari hari abantu bazanye magendu ya caguwa yanyujijwe ku mipaka itemewe ikaba yerekeje i Kigali.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Innocent Gasasira, yavuze ko Polisi yatangiriye, inafata imodoka zigeze mu Murenge wa Mulindi, mu Karere ka Gicumbi aho abafashwe bahise bafungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Byumba.
Imodoka zahise zifatirwa, amabalo y’imyenda ashyikirizwa umutwe wa Polisi ushinzwe kurengera Imisoro n’Amahoro mu gihe iperereza ryahise ritangizwa.
Mu ntangiriro za Mutarama 2018, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Burera yafashe imodoka yari ipakiye amakarito 60 y’imyenda ya caguwa hamwe n’abantu babiri barimo umushoferi wayo na nyir’iyo myenda.
Ingingo ya 369 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko Umusoreshwa wanyereje umusoro ahanishwa igifungo kuva ku mezi atatu ariko kitageze ku mezi atandatu n’ihazabu ihwanye n’umusoro yanyereje.
Naho ingingo ya 199 yo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba n’u Rwanda rukaba ruyikoresha yerekeranye n’ibyubucuruzi mu bihugu biwugize, yo ivuga ko umushoferi utwaye ibicuruzwa bya magendu acibwa amadorali ibihumbi bitanu n’imodoka ibipakiye ikaba yatezwa cyamunara. Iyo bigaragaye ko umucuruzi yakoresheje impapuro n’ibindi bikoresho mpimbano mu kwinjiza ku buryo butemewe ibicuruzwa; ahanishwa igihano cy’igifungo kiri hagati y’amezi atandatu n’imyaka ibiri n’ihazabu ingana n’agaciro k’ibyo yanyereje.



















TANGA IGITEKEREZO