00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gicumbi: Abasoje amasomo muri UTAB bibukijwe ko gukorera ku ntego biri mu bizabafasha kugera aho bifuza

Yanditswe na Evence Ngirabatware
Kuya 1 December 2023 saa 04:31
Yasuwe :

Abanyeshuri basoje amasomo muri Kaminuza y’Ubugeni n’Ikoranabuhanga ya Byumba (University of Technology and Arts of Byumba: UTAB), bibukijwe ko kugira icyerekezo n’inzozi ari bimwe mu bizabafasha kugrera aho bashaka.

Ni bimwe mu bikubiye mu butumwa bahawe kuri uyu wa 30 Ugushyingo, umunsi umwe mbere yo guhabwa impamyabumenyi zabo muri gahunda yiswe ‘Umugoroba w’Impanuro’.”

Umuyobozi wa Kaminuza UTAB, Dr Padiri Munana Gilbert, yavuze ko umugoroba w’impanuro wari ugamije guherekeza neza abarangije amasomo muri uyu mwaka kandi ko ari gahunda itari isanzwe.

Yagize ati "Impamyabumenyi zitangwa buri mwaka, ubumenyi bugahimbazwa, ariko uyu mwaka twateguye n’umugoroba w’impanuro byerekana ko batahawe ubumenyi gusa, ko bahawe n’uburere.”

Yavuze ko bahawe ibiganiro ku bijyanye n’indangagaciro ziranga Abanyarwanda n’uko bakwiteza imbere bo ubwabo n’igihugu muri rusange.

Ubuyobozi bw’iri shuri bwifashishije abize muri UTAB bamaze igihe ku isoko ry’umurimo ndetse n’izindi mpuguke ngo baganirize abasoje amasomo ku myitwarire izatuma babasha guhatana ku isoko ry’umurimo.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye, Tito Rutaremara, yabawiye ko kugira inzozi bifasha mu gutekereza uko bazigeraho kandi ko bituma umuntu akora cyane.

Ati “Kugira icyerekezo cy’ubuzima bigufasha kubitegura kandi ukabigeraho neza, ibi bintu bizatuma mwiteza imbere, muteze imbere n’Igihugu cyanyu.”

Bamwe mu banyeshuri bavuze ko impanuro bahawe zari zicyenewe cyane nyuma y’imyaka ine bamaze ku ntebe y’ishuri.

Twizerimana Katonda Anastase urangije kwiga mu ishami ry’uburezi yagize ati ati" Twebwe turangije kwiga, twiteguye gutanga uburezi bufite ireme kuko natwe twabukuye hano".

Nyirandashimye Vestine urangije kwiga ibijyanye n’ubworozi yagize ati “Twashimye impanuro baduhaye mu rwego rwo kuduherekeza mu byo tugiye gukora hanze y’ishuri. Twamenye kuvura amatungo, kuyategura agatanga umusaruro ndetse n’umukamo ushimishije; izi mpanuro na zo zadufasha kubikorana indangagaciro no gukora kinyamwuga".

Abagera kuri 788 ni bo bahawe impamyabumenyi muri UTAB kuri uyu wa 1 Ukuboza 2023.

Abanyeshuri basaga 700 ni bo bahawe impamyabumenyi muri UTAB
Rwiyemezamirimo Sina Gerard hamwe na Tito Rutaremara bagize uruhare muri iki gikorwa cyo guha impamba abarangije amasomo muri UTAB
Abanyeshuri bagaragaje ko bari bakeneye inama ziyongera ku masomo baherewe muri iyi kaminuza
Ni ubwa mbere iki gikorwa cyiswe Umugoroba w'Impanuro' cyateguwe muri UTAB
Abahawe impanuro bavuze ko zari zikenewe
Abanyeshuri bashoje amasomo muri UTAB bahawe impanuro mbere yo guhabwa impamyabumenyi
Umuyobozi w'Urwego Ngishwanama rw'Inararibonye z'u Rwanda, Tite Rutaremara ari mu baganirije abitegura guhabwa impamyabumenyi muri UTAB
Umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere ka Gicumbi, Uwera Parfaite
Musenyeri Servilien Nzakamwita wahoze ayobora Diyosezi ya Byumba

Amafoto: Habyarimana Raoul


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages