Mu bitaro byakiriye abagizweho ingaruka n’ubu bushera harimo Ibitaro bikuru bya Byumba n’Ikigo Nderabuzima cya Ruvune.
Aba baturage banywereye ubushera mu Mudugudu wa Bitoma, Akagari ka Rebero, Umurenge wa Ruvune mu Karere ka Gicumbi.
Ubushera babunywereye mu bukwe bw’umwe mu baturage bwabaye ku wa Gatandatu.
Bamwe mu bitabiriye ubukwe babwiye IGIHE ko muri urwo rugo habaye ibirori by’umukobwa byatumiwemo inshuti n’abavandimwe. Nyuma byarangiye hafi ya bose bagiye kwa muganga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruvune, Beningoma Oscar, mu gitondo cyo ku wa 9 Ukwakira 2023, yabwiye IGIHE ko hari abakiri kwa muganga n’abandi batashye bajya mu rugo.
Yagize ati “Ejo ni bwo bajyanywe kwa muganga. Abari ku Bitaro bikuru bya Byumba ni 50, abari ku kigo Nderabuzima ni batandatu, hakaba n’abandi 23 bari gufatira imiti mu rugo nyuma yo kuvurwa bagataha”.
Yongeyeho ku bufatanye bw’inzego zose hatangiye iperereza rigamije kureba intandaro y’iki kibazo.
Ati “Ku Bufatanye n’ibitaro na RIB hafashwe ibimenyetso bw’ibyakoreshejwe mu bukwe byose. Haba ibiribwa cyangwa ubushera kuko abarwaye bavugaga ko banyweye ubushera. Hakenewe kumenyekana niba ari umwanda cyangwa ikindi”.
Abaturage basabwe kuba maso mu gihe bitegura ibirori, bakagira isuku y’ibikoresho byateguriwe abashyitsi, byaba ibyo kunywa n’amafunguro.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mbonyintwari Jean Marie Vianney, yashimangiye ko bashyize imbaraga mu gukangurira abaturage kwimakaza isuku.
Ati “Turimo gukora ubukangurambaga bwimbitse ku isuku n’isukura. Turakomeza gushyiramo imbaraga kuko kuva mu kwezi kwa Gatanu twatangiye ubukangurambaga ku bufatanye na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu”.
Bamwe mu barwariye mu bitaro bya Byumba harimo na nyina w’umukobwa wari ufite ibirori. Abarwaye bose hamwe barimo abagabo 36 n’abagore 43.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!