00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gicumbi: Abaturage bakanguriwe kurwanya icuruzwa ry’abantu

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 7 October 2014 saa 07:18
Yasuwe :

Kuwa Mbere, mu Karere ka Gicumbi hatangirijwe ubukangurambaga ku kurwanya impanuka zo mu muhanda, abaturage banasabwa kurwanya icuruzwa ry’abantu..
Iki gikorwa cyari gifite insanganyamatsiko igira iti t”Dufatanyije umutekano wo mu muhanda waboneka.Turwanye ibiyobyabwenge n’ubusinzi”.
Umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa bya Polisi (DIGP/OP) Dan Munyuza, yashimiye abaturage ba Gicumbi kubera uruhare bagira mu gukumira impanuka, kuko kuzikumira atari ibya Polisi gusa, ahubwo ari ibya (…)

Kuwa Mbere, mu Karere ka Gicumbi hatangirijwe ubukangurambaga ku kurwanya impanuka zo mu muhanda, abaturage banasabwa kurwanya icuruzwa ry’abantu..

Iki gikorwa cyari gifite insanganyamatsiko igira iti t”Dufatanyije umutekano wo mu muhanda waboneka.Turwanye ibiyobyabwenge n’ubusinzi”.

Umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa bya Polisi (DIGP/OP) Dan Munyuza, yashimiye abaturage ba Gicumbi kubera uruhare bagira mu gukumira impanuka, kuko kuzikumira atari ibya Polisi gusa, ahubwo ari ibya buri muturarwanda wese.

Yakomeje avuga ko impanuka nyinshi ziterwa n’ubusinzi n’uburangare bw’abatwara ibinyabiziga, umuvuduko ukabije, no gutwara uvugira kuri telefone.

DIGP Munyuza yabwiye abanyagicumbi ko umutekano w’akarere kabo ubareba, abasaba gutanga amakuru y’icyahungabanya umutekano w’akarere kabo, aboneraho n’umwanya wo gusaba abafite amashyirahamwe atwara abagenzi kwita ku bakozi babo no kubaha akanya ko kuruhuka kuko byagaragaye ko impanuka zimwe na zimwe zituruka ku munaniro w’abatwara imodoka zabo kuko nta mwanya wo kuruhuka baba babahaye.

DIGP Dan Munyuza yashishikarije abaturage kwirinda icuruzwa ry'abantu

Yabasabye kwirinda ibiyobyabwenge bikunda kugaragara mu karere kabo, ndetse bakihatira kurwanya icuruzwa ry’abana b’abakobwa aho yagize ati ”Mwiririnde abashuka abana banyu babizeza imirimo cyangwa amashuri meza hanze, kuko iyo bagezeyo bisanga bashowe mu buraya no mu mirimo ivunanye”.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aimé, yashimye Polisi y’u Rwanda ku kazi ikora ko kurinda abanyarwanda n’ibyabo, asaba abanyagicumbi kuyifasha kurwanya impanuka zo mu muhanda, icuruzwa ry’abantu n’ibindi byaha.

”Abaturage dufite uruhare runini mu kurwanya impanuka zo mu muhanda, kuko nimwe muba muri mu modoka, umushoferi niba afite umuvuduko ukabije muhamagare Polisi”.

Yakomeje agira ati ”Icuruzwa ry’abantu abanyagicumbi namwe murirwanye kuko bamwe mu bajyana abana bacu muri izo ngeso mbi baca ku mupaka wa Gatuna kandi tubishatse twabigeraho”.

Bosenibamwe yashimiye abaturage uruhare bagize mu kurwanya no gukumira abinjizaga ibiyobyabwenge mu karere kabo, avuga ko ubuyobozi butazihanganira abakigaragara muri izo ngeso asaba abayobozi kwegera abo bayobora, abaturage nabo bakitabira gahunda za Leta zirimo ubwisungane mu kwivuza, umuganda, girinka, kurwanya nyakatsi n’izindi gahunda zibateza imbere.

RNP


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages