Ni ubutumwa yatangiye mu Murenge wa Kaniga, mu Kagari ka Mulindi, ubwo yari kumwe n’abahinzi batandukanye babigize umwuga, abasobanurira ibijyanye n’icyumweru cyahariwe kwibuka Abatutsi bishwe mu 1994, abasaba ko bagomba kucyitwaramo neza, bakubahiriza gahunda zose uko zagenwe.
Mu butumwa bugendanye n’icyumweru cyo kwibuka yabageneye, Uwera yagize ati "Nk’Abanyarwanda murabizi ko tugiye kwinjira mu gihe cyo kwibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, turasabwa kuzaha umwanya ukomeye iyi gahunda n’ibikorwa biteganyijwe, yaba muri iki cyumweru kizarangira ku wa 13 Mata ndetse no mu minsi 100, by’umwihariko tukubahiriza ibikorwa biteganyijwe n’ubuyobozi bw’Akarere”.
Yakomeje abasaba kuzitabira ibiganiro bizabera mu midugudu ariko by’ umwihariko muri iyi minsi 100 bakarushaho kwegera abarokotse Jenoside.
Ati “Tubahumurize, tubarinde ihungabana, kandi twigishe bagenzi bacu bamwe bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside bashobora kuba bakoresha amagambo mabi yo gukomeretsa abarokotse kugira ngo tubafashe urugamba rw’ihungabana bagifite nyuma y’imyaka 30 Jenoside ibaye.”
Uwara Parfaite yavuze ko ugifite ingengabitekerezo ya Jenoside n’amacakubiri muri we, akwiriye kubireka, akifatanya n’abandi mu rugamba rw’iterambere.
Ati “Ibyo rero mbivuze kuko Gicumbi by’umwihariko tujya tugira abo bantu batuvangira badusubiza inyuma, nizere ntashidikanya ko abo mwaje muhagarariye mukwiriye kubabera abarimu beza mukababwira ko Jenoside twayitsinze, ko itazongera kubaho ukundi”.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igira iti “Twibuke twiyubaka.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!