Urupfu rw’uyu mwana rwamenyekanye ku wa 14 Ugushyingo 2023, nyuma y’uko ubuyobozi bw’ishuri yigagaho bwari bwamwoherereje ababyeyi be, bubasaba kujya kumuvuza inkovu z’inkoni yari yakubiswe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byumba, Ngezahumuremyi Théoneste yabwiye IGIHE ko uwo mugabo afungiye kuri station ya RIB ikorera Byumba, akurikiranweho icyaha cyo gukubita umwana we bikamuviramo gupfa.
Yagize ati" Urupfu rw’uyu mwana rwamenyekanye ku wa 14 Ugushyingo 2023, ufunzwe ni se w’umwana witwa Gisa Nduwayo.”
Bivugwa ko uyu mwana yagiye ku ishuri yigaho rya G.S Gacurabwenge, abarezi bakabona umwana afite inkovu z’inkoni ku maboko, ndetse yavunitse n’akaboko, bamubaza icyo yabaye ababwira ko akubitwa na se umubyara, na mukase babana mu rugo.
Yavuze ko bamukubita mu gihe bamwigisha mu masaha ya ku mugoroba avuye ku ishuri.
Ubuyobozi bw’ishuri yigaho icyo gihe bwahise butumaho se umubyara, bumusaba kujya kuvuza umwana, ahabwa imiti, mu gitondo bagiye kumuha indi miti basanga yapfuye.
Uyu mwana witabye Imana yigaga ku ishuri rya G.s Mugera riri mu Karere ka Gatsibo, nyuma nyina amwohereza se umubyara ngo amurerere i Gicumbi, ari naho yigaga mu mwaka kabiri ku ishuri rya G.S Gacurabwenge.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!