00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gicumbi: Amarerero mu tugari yabafashije kurwanya imirire mibi y’abana

Yanditswe na

Marie Chantal Nyirabera

Kuya 27 April 2013 saa 04:55
Yasuwe :

Mu rwego rwo kuzamura imirire myiza y’abana mu karere ka Gicumbi, ubuyobozi bw’Akarere n’ababyeyi bafatanyije kurwanya imirire mibi mu bana bato, aho mu tugari 109 hashinzwe amarerero afasha mu mibereho y’abana.
Sibomana Albert, ushinzwe uburezi mu karere ka Gicumbi, yatangarije IGIHE ko akarere katanze amafaranga ibihumbi bisaga magana ane (437,000) yo kugura ibikoresho mu mashuri y’incuke, birimo amasafuriya, amasahani no kubaka ibikoni aho bitari biri mu rwego rwo gufasha abana (…)

Mu rwego rwo kuzamura imirire myiza y’abana mu karere ka Gicumbi, ubuyobozi bw’Akarere n’ababyeyi bafatanyije kurwanya imirire mibi mu bana bato, aho mu tugari 109 hashinzwe amarerero afasha mu mibereho y’abana.

Sibomana Albert, ushinzwe uburezi mu karere ka Gicumbi, yatangarije IGIHE ko akarere katanze amafaranga ibihumbi bisaga magana ane (437,000) yo kugura ibikoresho mu mashuri y’incuke, birimo amasafuriya, amasahani no kubaka ibikoni aho bitari biri mu rwego rwo gufasha abana kubona amafunguro.

Yadutangarije ko uruhare rw’ababyeyi muri iyi gahunda ari ugutanga umusanzu w’amafaranga 500 ku kwezi ahabwa mwarimu. Ku munsi wo ku wa kabiri no ku wa gatanu bakaza kwiga masomo y’imbonezamirire bakanatekera abana igikoma.

Agira ati “ubu buryo bwadufashije mu kuzamura imibereho y’umwana mu buzima bwiza mu bwenge no mubitekerezo.”

Iyi gahunda avuga ko bayifatanya n’abajyanama b’ubuzima mu kumenya no gukurikirana abana bafite ikibazo cy’imirire mibi, bityo bamara gukurikiranwa na bo bakajyanwa mu ishuri mu byiciro bitatu kuva ku myaka 3 kugeza kuri itandatu.

Iyi gahunda yafashije bamwe mu babyeyi kubona aho basiga abana, mu gihe bagiye mu mirimo ibafasha gutunga ingo zabo. Abana na bo babasha gukura neza mu bwenge, mu gihagararo harwanywa indwara ya bwaki.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages