Nyirabagenzi washyikirijwe inzu kuri uyu wa 13 Ukwakira 2022, atuye mu Murenge wa Bwisigye, Akagari ka Mukono, Umudugudu wa Nyarumba. Afite abana batanu arera wenyine. Avuga ko inzu yabagamo yari imeze nk’icyari cy’inyoni kuko iyo imvura yagwaga yasohokaga akajya kugama mu nzu z’abaturanyi.
Avuga ko iyo nzu yendaga no kuzabagwaho ku buryo imvura yagwaga nijoro bikamubana ihurizo rikomeye kwimukana abana bakajya kugama mu baturanyi. Ashimira urwego rwa Dasso muri Gicumbi kuba rwamukuye muri iri hurizo.
Ati “Ndashimira abashinzwe umutekano ba Dasso b’akarere ka Gicumbi bampaye inzu kandi igezweho, nararaga nimuka n’abana nijoro imvura iguye ariko kuba mbonye inzu nziza yo kubamo nanjye ndahangana no gushakisha ibyo kurya by’abana".
Mukamfizi Verena uturanye na Nyirabagenzi avuga ko ikibazo cy’inzu ye bari barakiburiye igisubizo ariko ubu kuba yubakiwe nabo biteguye kumufasha gushaka ibiraka byo guca inshuro kugira ngo abone ibyo kurya by’abana.
Ati “Twari twarumiwe inzu ya Nyirabagenzi yavaga cyane, ariko ubwo abonye inzu nzima natwe turamufasha kujya ajya guca inshuro, ahinge abone ibyo agaburira abana be”.
Urwego rw’umutekano Dasso rwagerageje kubaza umuntu ubayeho mu buzima bubi udafite n’icumbi mu murenge wa Bwisige, nibwo baberetse Nyirabagenzi Judith, none inzu yifuzaga bayimuhaye.
Nyirabagenzi akaba yanahawe intebe zo kwicaraho yakira abashyitsi, bamuha ibyo kuryamaho n’abana be (Matola) ibyo kurya ndetse n’ibikoresho by’isuku.
Umuhuzabikorwa wa Dasso mu karere ka Gicumbi, Nyangabo Umuganwa Jean Paul, avuga ko uyu muturage bamumenye ari amakuru bahawe n’abatuye Bwisigye, bababwiye ko abayeho nabi nta n’icumbi rifatika yagiraga.
Ati “Urebye inzu twamwubakiye ifite agaciro ka 10.245.800Frw, ariko ikigamijwe ni uko muri Dasso twiyemeje ko abaturage baza ku isonga, dukora ibikorwa byo kuzamura imibereho y’abatishoboye nk’uko byateganyijwe mu ntumbero y’igihugu ya (NST1)".
Yongeraho ko atari ubwa mbere bubakiye utishoboye, ko ari gahunda basanganywe, bakaba bamaze kubakira abaturage mu mirenge itandukanye kandi ko bakomeje kwishakamo ubushobozi butuma bagira uruhare mu kuzamura imibereho y’abaturage.
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mbonyintwari Jean Marie Vianney yashimye urwego rwa Dasso rukomeje kubafasha gucunga umutekano w’ abaturage no gufatanya kuzamura imibereho yabo, asaba uwahawe inzu kuyifata neza kandi akita ku bana be.
Ati "Urwego rwa Dasso turabashima umunsi ku munsi ibikorwa dufatanya, uyu mubyeyi wubakiwe nawe usabwe gufata neza inzu baguhaye ndetse n’abana bawe bakitabira ishuri".
Urwego rwa Dasso rukorera mu karere ka Gicumbi rwanakusanyije ibikoresho by’ishuri bihabwa abana baturuka mu miryango itishoboye biga muri G.S Rukomo, birimo amakayi, amakaramu ndetse n’inkweto zo kwambara.
Banatanze ibikoresho birimo amakaye, ibyo mu gikoni, ihene, ibikoresho by’isuku bifite agaciro ka 475.000 Frw



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!