Izi mudasobwa bazihawe muri gahunda y’Umukuru w’Igihugu igamije kubaka ubushobozi bw’inzego z’ibanze hatezwa imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga binyuze muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, avuga ko guhabwa izo mudasobwa bituruka ku nshingano zabo zimaze kwiyongera, ari nayo mpamvu Leta ikomeje kubagenera icyabafasha mu kazi kabo ka buri munsi.
Yagize ati “Ibi biraza gufasha umuturage kubona serivisi yihuse kuko azajya ayikura ku rwego rw’akagari, mbere hari aho byasabaga ko ajya ku Murenge. Urugero nko kwandika abana bavutse cyangwa kwandukuza abantu bapfuye byakorerwaga ku murenge ariko ubu bizajya bikorerwa ku kagali. Serivisi zo guhemba abaturage bakora mu bikorwa bya VUP nayo izajya yihuta bitewe n’uko babonye imashini zifite ubushobozi."
Uyu muyobozi yatanze icyizere cy’uko ibibazo birimo gusiragizwa n’ibindi abaturage bakunze kugaragaza bizacyemuka kuko izi mudasobwa zizakoreshwa mu kwihutisha akazi muri rusange.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!