Umudugudu Tuyisenge yayoboraga wegeranye neza n’Umurenge wa Ruvune mu Karere ka Gicumbi.
Bivugwa ko aba baturage bagwiriwe n’iki kirombe tariki ya 1 Nzeri 2023 mu Murenge wa Ruvune, mu Kagari ka Gashirira, ubwo bacukuraga amabuye mu buryo butemewe.
Amakuru avuga ko Mudugudu Tuyisenge Théoneste w’imyaka 31 yagwiriwe n’ikirombe ubwo bacukuraga ari batandatu harokoka bane. Mugenzi we wapfuye ni Ubonyentabaza Alias ukomoka mu Murenge wa Ruvune.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mbonyitwari Jean Marie Vianney, yihanganishije imiryango yabuze aba baturage, anihanangiriza abishora mu bucukuzi butemewe.
Ati “Ubutumwa twagenera abaturage ni ukwitandukanya n’ibikorwa bajya gukora bitemewe. Abayobozi turabasaba kuba intangarugero kandi bagakora neza inshingano bafite nk’abayobozi, bagakumira ikibi, birinda na bo kujyamo kuko bitanga urugero rubi.”
Imirambo y’abitabye Imana yajyanywe ku Bitaro bya Byumba kugira ngo ikorerwe isuzuma.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!