00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gicumbi: Babuzwa kwinjiza kanyanga mu Rwanda bakayizana mu nda

Yanditswe na

Twizeyimana Fabrice

Kuya 18 December 2014 saa 09:31
Yasuwe :

Abaturage bo mu murengewa Kaniga mu karere ka Gicumbi bahawe inshingano zikomeye zo guhangana na bagenzi babo binjiza mu Rwanda Kanyanga ivuye muri Uganda nk’umusanzu wabo mu guhangana n’ibiyobyabwenge byibasiye ibice bikora ku mbibi z’u Rwanda na Uganda.
Mu murenge wa Kaniga hari umubare munini w’abaturage banywa kanyanga, ahanini babyandujwe na bagenzi babo bo muri Uganda kuko bahahirana umunsi ku wundi kandi muri icyo gihugu kuyinywa bidafatwa nk’icyaha.
Mu kiganiro aherutse kugirana (…)

Abaturage bo mu murengewa Kaniga mu karere ka Gicumbi bahawe inshingano zikomeye zo guhangana na bagenzi babo binjiza mu Rwanda Kanyanga ivuye muri Uganda nk’umusanzu wabo mu guhangana n’ibiyobyabwenge byibasiye ibice bikora ku mbibi z’u Rwanda na Uganda.

Mu murenge wa Kaniga hari umubare munini w’abaturage banywa kanyanga, ahanini babyandujwe na bagenzi babo bo muri Uganda kuko bahahirana umunsi ku wundi kandi muri icyo gihugu kuyinywa bidafatwa nk’icyaha.

Mu kiganiro aherutse kugirana n’abaturage bo muri uyu murenge, Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’ Amajyaruguru, Chief Superintendent (CSP), Dismas Rutaganira yibukije abaturage ko ibiyobyabwenge birimo na kanyanga bifite ingaruka zikomeye ku buzima bw’umuntu ku giti cye, ndetse n’ubwumuryango atuyemo muri rusange.

CSP Rutaganira uyobora Polisi mu ntara y'Amajyaruguru

CSP Rutaganira yagaragaje ko Polisi ihangayikishijwe n’abanyarwanda bishora mu by’ubucuruzi bwa kanyanga, kugeza ku rwego bamwe bambuka bakajya kubushoramo imari, barangiza bagahindukira bakaza kuyicuruza mu Rwanda.

Yagize ati “Abanyarwanda barikora bakajya gukodesha amazu hariya barangiza bagatekeramo kanyanga barangiza bakazohereza kuroga abanyarwanda.”

Uyu muyobozi yibukije abaturage ko Polisi y’igihugu iri maso kandi izakomeza guhiga bukware abakwirakwiza kanyanga kimwe n’ibindi biyobyabwenge mu baturage, ariko abaturage nabo abaha inshingano ikomeye yo gutera ingabo mu bitugu ubuyobozi, bakarwanya abazinywerayo bakazizana mu nda ngo barahimana n’ubuyobozi.

Yagize ati “Abakoresha amamoto n’amamodoka batunda ibiyobyabwenge mubaturekere, ariko abari muri mwebwe bajya kuzinywera hakurya bakazizana mu nda ngo barahimana na Gitifu, ngo barahimana n’umukuru w’umudugudu nawe iyo atagiyeyo.., nimubyamagane ubwanyu kuko imbaraga ziri mu bushobozi bwanyu.”

Yagaragaje ko bibabaje cyane kuba hari abana binjira mu bikorwa byo kunywa ibiyobyabwenge, bikabatera kwijandika mu busambanyi bakiri bato, “umwana agatangira gusambana afite imyaka 9, 10, 15, 20, yego mujye mureka tubwizanye ukuri…”

Ababyeyi basabwe gukurikirana uburere bw’abana babo, ndetse n’abari mu mashuri bakajya babasura kugira ngo bamenye uko imyifatire yabo ihagaze babagire inama.

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Kaniga babwiye IGIHE ko mu muco wabo kanyanga ari ikinyobwa gifatwa nk’ibindi bisanzwe, na cyane ko umwana avuka ayibona agakura ayinywa.

Umwe muri aba baturage yavuze ko n’ubwo kanyanga ifatwa nk’ikiyobyabwenge mu buyobozi, abaturage baba bafite uburyo bayibona mu ibanga, yaba iturutse muri Uganda cyagwa nabo rimwe na rimwe bakayitekera.

Yagize ati “Biragoye kumva ko kanyanga yacika inaha kuko kuyinywa biri mu muco wacu kandi n’ubwo biba bitoroshye kuyinjiza, ariko ubundi tuyibonera macye ivuye hakurya mu bagande.”

Kanyanga ni kimwe mu binyobwa bifatwa nk’ibiyobyabwenge mu Rwanda, ndetse amategeko ateganya ibihano ku ufashwe ayikwirakwiza cyangwa ayinywa.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages