Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi buhangayikishijwe n’impanuka zibera muri Uganda rimwe na rimwe zigahitana ubuzima bw’abanyarwanda, ariko bukaba budafite ingobyi y’abarwayi “Imbangukiragutabara” yajya ibagoboka igihe bibaye ngombwa.
Mu kiganiro umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Alexandre Mvuyekure yagiranye na IGIHE, yavuze ko basanzwe bakora ubutabazi ku banyarwanda bakoreye impanuka muri Uganda, hifashishijwe ingobyi y’abarwayi y’ibitaro bya Byumba.
Mvuyekure avuga ko hari ubwo haba impanuka hakabura imbangukiragutabara mu buryo bwihuse, mu gihe iz’ibitaro bya Byumba ziba zagiye kuzana abarwayi hirya no hino mu Mirenge, dore ko ngo aka Karere kagizwe n’Imirenge byinshi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi busaba ko Minisiteri y’ubuzima yabuha imbagukiragutabara ihoraho, yajya ibafasha gutabara igihe hari abanyarwanda bakoreye impanuka mu gihugu cya Uganda.
Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aime avuga ko agomba gukorera ubuvugizi iki kibazo mu nzengo zo hejuru, ku buryo cyazabonerwa umuti, cyane cyane ku baturage baba bakoreye impanuka kure y’umupaka wa Gatuna.
Mu kwezi gushize ndetse n’icyumweru gishize muri uku kwezi kwa kabiri, hamaze kuba impanuka zigera muri eshatu, izo zose zikaba zarahitanaga abanyarwanda.
Impanuka iheruka kuba mu gihugu cya Uganda yahitanye abanyarwanda batatu, iyi modoka ikaba yaravaga mu gihugu cya Kenya yerekeza mu Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO