Ni ibyatangajwe ku wa 25 Kanama 2022 mu Murenge wa Rutare, Akarere ka Gicumbi ahasojwe ibikorwa by’Umuryango World Vision wari umaze igihe ukorera muri uyu murenge.
Muri uyu Murenge wa Rutare, World Vision yubatse ibikorwaremezo birimo amavomo y’amazi, amavuriro mato, ibikorwaremezo by’isuku n’isukura n’ibindi.
World Vision kandi yafatanyije n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi mu guhashya ubukene n’imirire mibi, abaturage borozwa inka bikabafasha koroza bagenzi babo bityo bakabona amata n’ifumbire ibafasha mu kongera umusaruro.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, avuga ko nta muturage ugomba kwangiza ibikorwa begerezwa hagamijwe ko bagera ku iterambere.
Ati “Ibikorwa mwegerezwa n’abafatanyabikorwa nta kindi biba bigamije, usibye ko mugomba kubaho neza, igisigaye namwe ni ukubibungabunga mukamenya ko nta muntu ukwiye kwangiriza igikorwaremezo na kimwe, kuko biza bikenewe kandi bikabafasha mwese.”
Meya Nzabonimpa yongeraho ko nta tandukaniro riri hagati y’abafatanyabikorwa ndetse n’ubuyobozi, ko bose basenyera umugozi umwe, bisobanuye gufatanya kugeza abaturage mu iterambere.
Abaturage bavuze ko hari igihe usanga bamwe batekereza kwiba nk’ amatiyo y’amazi cyangwa insinga z’amashanyarazi batazakurikiranwa kuko biba byubatswe n’abazungu, gusa anavuga ko ababikeka gutyo bakwiye kugawa.
Akingeneye Clementine ati “Hari umuntu usanga ashaka kwiba itiyo y’ amazi avuga ko handitseho ko byazanywe n’abazungu, ariko burya iyo ayikuyeho usanga iwe mu rugo babura amazi n’abaturanyi babo ntibabone uko bavoma, bityo hakenewe ubufatanye bwacu mu kwerekana abashaka kwiba ibikorwa by’iterambere batwegereza.”
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri World Vision, Mutabaruka Innocent, avuga ko nubwo hari byinshi bari bamaze kugeza ku baturiye uyu murenge, abaturage nabo ko babikumira ku buryo bifatwa neza kandi bikabagirira akamaro.
Ati “Babifashe neza nko mu myaka itanu ukabona bari kubibyaza umusaruro nibyo biba bishimishije, kuruta uko hari abashaka kubyiba, uruhare rwabo n’ugufatanya kubungabunga ibikorwa twabahaye bibafasha kujya mu iterambere.”
World Vision yasoje ibikorwa bitandukanye yakoreraga mu Murenge wa Rutare, gusa hari indi mirenge bagikoreramo mu Karere ka Gicumbi.
Iyo mirenge irimo uwa Kageyo n’ahandi by’umwihariko uyu muryango ukaba ukorera no mu tundi turere tw’igihugu mu bikorwa bigamije guteza imbere abaturage.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!